Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amashuri yafunzwe mu minsi ishize ari ayagaragayeho kutuzuza ibisabwa, isaba ba nyirayo gukorana na NESA kugira ngo babikemure, bityo azongere gufungurwa mbere ya tariki 7 Nzeri 2026.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, yavuze ko icyemezo cyo gufunga ayo mashuri cyafashwe nyuma y’uko ubugenzuzi bwagaragaje ko hari ibisabwa by’ingenzi atujuje.
Yasobanuye ko mbere y’uko ishuri ritangira gukora, rigomba kuba ryujuje ibisabwa biteganywa n’inzego z’uburezi, kandi ko NESA ifite inshingano zo kugenzura niba ibyo bisabwa byujujwe. Irere yavuze ko iyo abagenzuzi ba NESA basuye ishuri bagasanga hari ibisabwa ritujuje, hagafatwa icyemezo cyo kurifunga kugira ngo ribanze rikosore ibibazo byagaragajwe.
Yagize ati “NESA yohereza abagenzuzi, iyo basanze ibisabwa bituzuye, ishuri rirafungwa kugira ngo ribanze ribyuzuze.”
Yavuze ko nyuma yo gufunga amashuri atari yujuje ibisabwa, Minisiteri y’Uburezi yagiranye ibiganiro na ba nyirayo ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, kugira ngo harebwe uburyo ibibazo byagaragajwe byakemuka. Avuga ko ba nyir’amashuri bemerewe gukorana na NESA mu kuzuza ibisabwa, ku buryo amashuri azaba yujuje ibisabwa azongera gukora mu mwaka utaha w’amashuri.

Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi
Ati “Twaraganiriye na ba nyir’amashuri ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, twemeranya ko ba nyir’amashuri bakorana na NESA bakuzuza ibituzuye, ku itariki ya 7/9/2026 bakazatangira nk’abandi bose
Yasobanuye ko gufunga amashuri menshi bitagomba gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko mu burezi ibintu byacitse, ahubwo ko bigaragaza ko hakenewe kongera imbaraga mu igenzura no kubahiriza ibisabwa.
Yongeyeho ko umubare w’amashuri yafunzwe ugaragaza ko hari aho inzego zitandukanye zagiye zidohoka ku nshingano, zigatuma amashuri atangira gukora kandi ataruzuza ibisabwa.
Ati “Nta byacitse, ahubwo kuba twarasanze hari amashuri menshi atujuje ibisabwa bigaragaza uburangare no kudohoka ku nzego zose, kuko hari aho amashuri yemerewe gutangira kandi atujuje ibisabwa.”
Irere yagaragaje impungenge ku ngaruka zishobora guterwa no kwemerera abana kwiga mu mashuri adafite ibyangombwa cyangwa ibikorwaremezo bikwiye.
Yavuze ko ikibazo atari ireme ry’uburezi gusa, ahubwo ko hari n’ibishobora gushyira ubuzima n’umutekano by’abanyeshuri mu kaga.
Yatanze urugero rw’amashuri abagenzuzi basanze abana biga mu byumba bitandukanye n’ibisabwa, ndetse hakaba n’aho basanze abanyeshuri bo mu byiciro bitandukanye ariko bigira hamwe kandi amasomo yabo atandukanye.
Yavuze kandi ko hari amashuri yagaragayemo abarimu badafite ubumenyi buhagije bwo kwigisha abana, ibintu bishobora kugira ingaruka ku ireme ry’imyigire.
Yagize ati: “Hari aho twagiye dusanga abari mu kiburamwaka n’abari muri Primary bose babahurije mu ishuri rimwe ukibaza uko biga, Icya kabiri hari aho ujya ukareba ubumenyi umwarimu afite ukabubura ugasanga nta bushobozi bwo kubigisha afite.”
Ikindi kibazo cyagaragajwe ni icy’ibikorwa remezo, cyane cyane ubwiherero budahagije ugereranyije n’umubare w’abanyeshuri.
Irere yatanze urugero rw’amashuri aba afite abanyeshuri benshi ariko ugasanga nta bwiherero buhagije afite.
Yagize ati: “Ugasanga umuntu afite abanyeshuri 600 cyangwa 100 ariko ugasanga afite ubwiherero bumwe ukibaza uko abo bana bitabwaho.”
Yavuze kandi ko hari amashuri yagiye asangwa akorera mu nzu zisanzwe zo guturamo, avuga ko hakwiye kwibazwa niba ahantu nk’aho hashobora gutangirwa uburezi bukwiye kandi butekanye ku bana.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi yavuze ko Leta ishima uruhare rw’abikorera mu ishoramari mu burezi, kuko bagira uruhare mu kongera ubushobozi bw’amashuri no gufasha abana kubona aho bigira.
Gusa yavuze ko ishoramari mu burezi ridakwiye kugarukira ku kubaka ishuri no kwakira abanyeshuri, ahubwo ko hagomba kubahirizwa ibisabwa byose kugira ngo uburezi butangwe bube bufite ireme kandi abana babe bafite umutekano.
Yagize ati: “Nka Leta turishimira ko abikorera ibi bintu babikangukiye bashaka no kubikora ariko ntabwo kubikora mu buryo butaribwo tuzakomeza kubyihanganira.”
Irere yasabye ba nyir’amashuri yafunzwe gukoresha igihe bafite mu gukorana na NESA, bagakosora ibibazo byose byagaragajwe n’abagenzuzi mbere y’uko amashuri yongera gufungura.
Yanasabye ababyeyi, abarezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kugira uruhare mu kugenzura niba amashuri abana bigamo yujuje ibisabwa kandi yemerewe gukora.
Irere yabibukije ko bashobora gukoresha urubuga Ireme kugira ngo bagenzure niba ishuri umwana yigamo cyangwa ateganya kwigamo ryemewe.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko iki gikorwa kigamije kwemeza ko abana bose bigira ahantu hujuje ibisabwa, hatekanye kandi habafasha kubona uburezi bufite ireme.
