Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yasabye Afurika gukura imihigo mu magambo igashyirwa mu bikorwa

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva yasabye abayobozi n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’amazi n’isuku muri Afurika gushyira imbaraga mu bikorwa bifatika, aho gukomeza kugarukira ku mihigo n’inyandiko za politiki.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Kanama 2026, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama nyafurika yiga ku miyoborere n’iterambere ry’urwego rw’amazi, isuku n’isukura, iri kubera i Kigali kuva ku wa 17 kugeza ku wa 21 Kanama.

Ihurije hamwe abayobozi, inzobere, abashoramari, ibigo by’imari n’abafatanyabikorwa mu iterambere baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika no hanze yayo.

Iyi nama ihuje abarenga 1,000, yateguwe mu gihe Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wagennye umwaka wa 2026 nk’umwaka wo kwibanda ku mazi n’isuku, aho intego nyamukuru ari uguhindura imihigo y’umugabane muri uru rwego ikagera ku bikorwa bifatika.

Inama yitabiriwe n’abarenga 1,000 baturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yagaragaje ko kubona amazi meza, isuku n’ibikorwa remezo bifasha abaturage atari ibintu by’inyongera mu iterambere, ahubwo ko ari serivisi z’ibanze zigomba gutangwa neza kandi ku gihe.

Yagize ati “Serivisi nziza zitangwa zigomba kwita ku byifuzo n’ibikenewe n’abaturage, birimo amazi meza, kubona serivisi z’ibanze, imihanda ibahuza n’amasoko, serivisi z’ubuvuzi, ndetse n’uburezi bufite ireme ku bana babo.”

Ibi bijyanye n’umurongo w’u Rwanda wo kunoza imitangire ya serivisi no kwibanda ku musaruro ugera ku baturage, cyane cyane mu gihe igihugu kigamije kugeza amazi meza ku baturage bose bitarenze umwaka wa 2030.

Abitabiriye iyi nama barasuzumira hamwe impamvu Afurika imaze imyaka myinshi ishyira imbere gahunda zo kugeza amazi meza n’isuku kuri bose, ariko hakaba hakiri icyuho kinini hagati y’imihigo n’ibikorwa bigera ku baturage.

Muri iyi nama kandi hateganyijwe ibiganiro byibanda ku miyoborere, imikoreshereze y’imari ya Leta, kubazwa inshingano, kongera ubushobozi bw’abakozi, guteza imbere udushya dukorwa n’urubyiruko ndetse n’uburyo bwo gukurura ishoramari mu bikorwa by’amazi n’isuku.