Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, yijeje abanyeshuri ko ubuyobozi bwa kaminuza buzakomeza gutanga ubufasha n’inkunga bikenewe kugira ngo impano zabo zigaragazwe, kandi zitezwe imbere.
Yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2026, mu birori bya ICK Talent Day 2026, aho abanyeshuri bamuritse impano zitandukanye zirimo kuririmba, kubyina, kuvuga imivugo, gukina amakinamico n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi.

Abanyeshuri ba ICK bamuritse impano zabo zirimo n’imbyino gakondo
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo mugoroba, Padiri Prof. Dushimimana yashimye urwego rw’impano rwagaragajwe n’abanyeshuri, avuga ko rwagaragaje ubuhanga, guhanga udushya, gukorera hamwe no kwigirira icyizere.
Yagize ati “Uyu mugoroba mwaduhaye ibyishimo mutugaragariza impano zanyu. Mwagaragaje ubuhanga, guhanga udushya, gukorera hamwe no kwigirira icyizere, kandi izo ni zo ndangagaciro zituma umuntu ajya imbere kandi akabasha gutsinda mu buzima.”
Yasobanuye ko gahunda ya ICK Talent Day yashyizweho mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kuvumbura no guteza imbere impano zabo, kuko ICK idashingiye gusa ku gutanga ubumenyi bwo mu ishuri, ahubwo inafasha urubyiruko gukura mu mpande zose z’ubuzima.
Ati “ICK ni isoko y’ubumenyi, ariko kandi ni isoko y’impano. Ubumenyi n’impano iyo bihujwe neza bituma umuntu agera kure.”
Yakomeje asaba abanyeshuri kudahisha impano zabo, ahubwo bakazikoresha nk’umusingi wo kwiteza imbere no guteza imbere sosiyete.

Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, Umuyobozi Mukuru wa ICK
Mu butumwa bwakiriwe neza n’abanyeshuri, Umuyobozi Mukuru wa ICK yongeye kubizeza ko ubuyobozi bwa kaminuza buzakomeza kubaba hafi.
Yagize ati “Muzajye mwumva ko aha ari mu rugo iwanyu. Turabakunda kandi icyashoboka cyose kugira ngo mukure neza mu bumenyi no muri izo mpano, tuzagikora.”
Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Abanyeshuri muri ICK, Jeanne Uwineza, yavuze ko ICK Talent Day y’uyu yitabiriwe n’abanyeshuri benshi kurusha imyaka yabanje.
Ati “Umwihariko wa ICK Talent Day ya 2026 ni uko umubare w’abayitabiriye wikubye hafi inshuro eshatu. Ibi tubikesha imikoranire myiza iri hagati y’ubuyobozi bwa ICK, umuryango w’abanyeshuri n’abafatanyabikorwa bayo.”
Yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu gutegura iki gikorwa, agaragaza ko ubwo bufatanye ari bwo bwatumye kigenda neza kandi asaba ko bwazakomeza no mu myaka iri imbere.
Perezida w’Umuryango w’Abanyeshuri Bahagarariye Abandi muri ICK, Kanangire Pierre, yavuze ko ICK Talent Day ari urubuga rw’ingenzi rutuma abanyeshuri bagaragaza ubushobozi bwabo no kurushaho kwigirira icyizere.
Yagize ati “ICK Talent Day ni urubuga rutuma impano, ubuhanga n’ibitekerezo by’abanyeshuri bigaragara kandi bikazamurwa. Si umunsi wo kwidagadura gusa, ahubwo ni umwanya wo kubaka ubumwe no guteza imbere ubuzima bw’abanyeshuri.”
Abanyeshuri bitabiriye ibi birori bavuga ko byabongereye icyizere cyo gukomeza guteza imbere impano zabo, banasobanukirwa ko ubumenyi n’impano bishobora gufatanya mu kubafasha kugera ku iterambere.
Twagirimana François, wiga mu mwaka wa gatatu mu Ishami ry’Uburezi, mu gashami k’Icyongereza n’Igifaransa, yagize ati: “Twamenye ko kwiga no guteza imbere impano bishobora kugendana. Kuba ubuyobozi butwizeza ubufasha ni ikintu kidutera imbaraga zo gukomeza gukora cyane.”
Naho Muhorakeye Claire, wiga mu mwaka wa kabiri mu Ishami ry’Uburezi, mu gashami k’Icyongereza n’Ikinyarwanda, yavuze ko Talent Day yamufashije kurushaho gutinyuka no kwigira ku bandi.
Ati “Nungukiyemo byinshi birimo kuvugira mu ruhame no kwigirira icyizere. Talent Day idufasha kwegera ubuyobozi bwacu no kwagura imitekerereze yacu. Ni igikorwa gifasha abanyeshuri gukura haba mu masomo no mu buzima busanzwe.”





