Afurika y’Epfo: Imyigaragambyo yamagana abimukira ikomeje gufata intera

Imyigaragambyo yamagana abimukira badafite ibyangombwa byemewe n’amategeko ikomeje kwiyongera muri Afurika y’Epfo mu gihe igihugu cyitegura amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe kuba mu Ugushyingo uyu mwaka.

Mu minsi ishize, amagana y’abaturage bateraniye mu gace ka Kwa-Thema hafi y’umujyi wa Johannesburg basaba ko abanyamahanga badafite ibyangombwa byemewe n’amategeko bava muri Afurika y’Epfo. Abigaragambya bavuga ko abimukira batuma amahirwe y’akazi agabanuka ndetse bagahatanira serivisi za Leta zisanzwe zidahagije.

Amakuru dukesha ikinyamakuru DW Afrika, kigaragaza ko iyi myigaragambyo ikomeje kuzamura impungenge z’uko hashobora kongera kubaho ibikorwa by’urugomo n’ibitero bishingiye ku rwango rw’abanyamahanga, bizwi nka xenophobia. Ibi bikurikiye amakuru y’urupfu rw’abaturage babiri bakomoka muri Mozambique bishwe mu bihe bya vuba, ibintu byakajije umwuka mubi hagati y’abaturage n’abimukira.

Mu rwego rwo kurinda abaturage babo, ibihugu birimo Ghana, Malawi na Mozambique byatangiye kubwira bamwe mu baturage babyo bari muri Afurika y’Epfo gutaha, mu gihe impungenge ku mutekano zikomeje kwiyongera.

Perezida Cyril Ramaphosa yisabye abaturage kwirinda kwifatira amategeko mu maboko yabo no gukorera abimukira ibikorwa by’urugomo. Yavuze ko Guverinoma izakomeza gukemura ibibazo abaturage bagaragaza ku bijyanye n’abinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko ikibazo cy’abimukira gishobora kuzaba kimwe mu ngingo zikomeye zizaganirwaho mu bikorwa byo kwiyamamaza mbere y’amatora ateganyijwe mu Ugushyingo. Bagaragaza ko ubukungu bukomeje guhura n’ibibazo birimo ubushomeri buri hejuru bwatumye bamwe mu baturage bashinja abimukira kuba intandaro y’ibura ry’akazi n’izindi serivisi.

Mu gihe amatora agenda yegereza, haribazwa uburyo Guverinoma ya Afurika y’Epfo izabasha gukemura iki kibazo mu buryo butabangamiye uburenganzira bwa muntu ndetse ikanabungabunga umutekano n’ubwiyunge hagati y’abaturage n’abimukira batuye muri icyo gihugu.

Umwanditsi: Ushindi Paul Balozi