Zelensky yasabye Putin ko bagirana ibiganiro imbonankubone byo kurangiza intambara

‎Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yasabye ko habaho ibiganiro imbonankubone hagati ye na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye ku guhagarika intambara imaze igihe kirekire.

‎Mu ibaruwa ifunguye yandikiye Perezida w’u Burusiya, Zelensky yavuze ko bidakwiye “gutegereza gusa” ko ibibazo by’intambara yo mu Burayi bizongera kwitabwaho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashimangira ko amahoro ashobora kuza gusa binyuze mu mikoranire itaziguye hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

‎Yanasabye ko imirwano yahagarara burundu mu gihe hazaba  imishyikirano yifuza, icyakora iki cyifuzo ngo cyari cyanzwe na Perezida Putin mu masaha ya mbere yo ku wa Kane, nk’uko byatangajwe na BBC.

‎Ku rundi ruhande, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, ku wa Kane yatangaje ko atekereza ko “byaba byiza” abayobozi bombi bahuye imbonankubone.

‎Ibiro by’Umukuru w’u Burusiya, Kremlin byemeje ko byakiriye ibaruwa ya Zelensky, igaragaza ko Putin azamenyeshwa ibiyikubiyemo.

‎Muri iyo baruwa, Zelensky yanagaragaje ko Ukraine itagifite ubwoba ku Burusiya, anavuga ku bitero biheruka byagabwe n’ingabo za Ukraine ku butaka bw’u Burusiya, birimo n’igitero cyabereye i Saint Petersburg.

‎Yanabwiye Putin ko : “Nyuma y’imyaka 26 ari ku butegetsi, imyaka iri kumugendana buhoro buhoro,”

‎Zelensky asoza ashimangira ko Ukraine isaba ko iyi ntambara yahagarara binyuze mu biganiro bitaziguye hagati ye na Putin, agira ati: “Ngusabye ko twabonana.”

‎Nubwo ibi byifuzo bishya byongeye kugaragara, si ubwa mbere Ukraine isabye ibiganiro nk’ibi bitaziguye, ariko u Burusiya ntibubihe agaciro