Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Perezida Kagame, yashimye Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ku butwari n’ubumuntu yagaragaje mu kwemera uruhare rw’u Bufaransa mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi Perezida Kagame yabivuze ku wa Kabiri tariki 02 Kamena 2026 i Paris mu Bufaransa, mu muhango wo gutaha ikimenyetso cy’urwibutso cyiswe “Les Archives”, cyubakiwe kuzirikana no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhango witabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame barikumwe na Perezida Macron, abayobozi bakuru bo mu Rwanda no mu Bufaransa, abagize urwego rwa dipolomasi, abarimu ba za kaminuza, abashakashatsi ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Ikimenyetso cy’uru rwibutso cyubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Bufaransa, Umujyi wa Paris na IBUKA France. Cyahanzwe n’umuhanzi Grada Kilomba, kikaba giherereye mu gace ka Esplanade Habib-Bourguiba, aho kizajya cyifashishwa mu bikorwa byo kwibuka no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda yaranzwe n’uruhererekane rw’amakuba yagiye agaruka mu bihe bitandukanye, kugeza ageze ku ndunduro yayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Birasa nk’aho mu Rwanda hari harabayeho uruziga rw’imyaka 30, aho buri nyuma y’iyo myaka habaga hagiye kuba amahano nk’aya.”
Perezida Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi itatunguranye kuko yari yarategujwe kandi hari ibimenyetso byagaragazaga ibyari bigiye kuba.
Ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yari ikintu cyateguwe mbere, kandi koko byari byaratangajwe ko bishobora kuba. U Bufaransa bwari mu mwanya wihariye wo kubona ibimenyetso no kugira icyo bukora.”
Yakomeje avuga ko byafashe igihe kirekire kugira ngo u Bufaransa bwemere kandi bwisuzume ku ruhare rwabwo muri ayo mateka, ibintu byakomeje kongera ububabare ku barokotse Jenoside.
Ati: “Byafashe igihe kinini kugira ngo u Bufaransa bwemere uruhare rwabwo, ibintu byateje ubundi bubabare. Kandi ku ngingo zimwe na zimwe, ntiturabona ubwumvikane bwuzuye.”
Perezida Kagame yagaragaje ko urwibutso rwatashywe i Paris rufite akamaro gakomeye mu kubungabunga ukuri ku mateka no kururinda gusibanganwa n’igihe.
Perezida Kagame yanashimye Macron ku ruhare yagize mu guteza imbere ukuri, kwibuka n’ubwiyunge hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati: “Guhangana n’inshingano zishingiye ku mateka bisaba ubutwari nyabwo, kuko bituma uhura n’ababirwanya cyane, cyane cyane abafite ibyo bagomba kubazwa. Bisaba kandi kugira ubumuntu bukomeye kugira ngo ubikomeze kandi ubisoze neza.”
Ni mu gihe Perezida Macron we yavuze ko urwibutso rwa “Les Archives” ari ikimenyetso gikomeye mu rugendo rwo kwimakaza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: “Iki kimenyetso cy’urwibutso ni umusaruro w’urugendo rurerure. Uhereye uyu munsi, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yanditswe burundu mu mutima w’umurwa mukuru wacu no mu mateka yacu.”
Macron yongeye gushimangira ko agihagaze ku magambo yatangaje mu ruzinduko yagiriye i Kigali mu 2021, aho yemeye uruhare rw’u Bufaransa mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Nta jambo na rimwe nshaka gukuraho muri ayo navuze, kuko buri rimwe muri yo ari nk’ibuye ryiyongera ku nyubako y’ukuri dushaka kubaka. Kandi nta na rimwe muri ayo magambo nigeze nibagirwa.”
Perezida Macron yanatangaje ko u Bufaransa buzakomeza gukurikirana no gushyikiriza ubutabera umuntu wese wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi uri ku butaka bwabwo.
Yagarutse kandi ku Banyarwanda baba mu Bufaransa, by’umwihariko abarokotse Jenoside, avuga ko igihugu cye gisobanukiwe uburemere bw’intimba n’urugendo rurerure rwo gutegereza ubutabera bamwe bakomeje kunyuramo.
Yagize ati: “Ndatekereza kandi ku Banyarwanda baba mu Bufaransa, cyane cyane abatwaye mu mitima yabo intimba yo kubura ababo, uburibwe bwo kurokoka, ndetse rimwe na rimwe n’igihe kirekire kandi kigoye cyo gutegereza ubutabera.”
Yakomeje avuga ko urugendo rwo gushaka ukuri ruzakomeza binyuze mu gushyigikira abanyamateka n’abashakashatsi kugira ngo bakomeze gukora ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Itahwa ry’urwibutso rwa “Les Archives” rifatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, guha icyubahiro abayizize no gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ihakana ryayo, haba mu Bufaransa no ku rwego mpuzamahanga.
Umwanditsi: Paul Ushindi Balozi
