Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Ishuri rya Ecole Sainte Bernadette Kamonyi (ESBK),hatashywe ku mugaragaro inyubako nshya y’amashuri ifite ibyumba 24, yubatswe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’ishuri, Diyosezi ya Kabgayi, ababyeyi, n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Uyu muhango wabereye ku cyicaro cy’ishuri, giherereye mu Karere ka Kamonyi ku Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026, ubimburirwa n’igitambo cya Misa yatuwe n’Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Hodari Jean de Dieu.
Umuyobozi w’iri shuri, Padiri Majyambere Jean d’Amour, yashimiye uruhare ababyeyi barerera muri ishuri bagize kugira ngo iyi nyubako yuzure.
Yagize ati: Iyi nyubako ni umusaruro w’ubufatanye. Ababyeyi bagize uruhare rukomeye cyane kugira ngo uyu mushinga ugerweho. Batubereye abafatanyabikorwa beza kuva igitekerezo gitangiye kugeza ubwo inyubako yuzuye.”

Padiri Majyambere Jean d’Amour, Umuyobozi wa ESB Kamonyi
Padiri Majyambere yakomeje avuga ko iyi nyubako ari imwe mu ntambwe zigamije gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi no guha abanyeshuri ahantu heza ho kwigira, ndetse ikaba n’ikimenyetso cy’ubufatanye bwiza buri hagati y’ishuri n’ababyeyi.
Ati: “Ababyeyi turabashimira cyane bagaragaje ko bafite inyota yo guteza imbere uburezi bw’abana babo.”
Si ibyo gusa, kuko umuyobozi w’ishuri yongeyeho ko hari gahunda yo gukomeza kuvugurura inyubako z’ishuri , hakubakwa n’ibyumba bishya byo kuraramo (Dorotoire) n’aho kurira (Refectoire) asaba ababyeyi gukomeza kumva ko ubufatanye bwabo ari ingenzi kugira ngo byose bizagerweho.
Ati: “Tugiye gukurikizaho dorotwari nziza izaba igeretse inshuro eshatu, izacumbikira abana bagera kuri 500 . Twifuza ko abana bigira heza, bakarara heza, bakarya neza kandi bakarira heza, ntakabuza bazatsinda neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere Niyongira Uzziel, yashimye iki gikorwa, avuga ko kigaragaza uruhare rwiza rwa Kiliziya n’ababyeyi mu guteza imbere uburezi anavuga ko imikoranire ikomeje hagati y’akarere n’ibigo bya Kiliziya.
Yagize ati: “Turashimira ubuyobozi bw’ishuri, Kiliziya ndetse n’ababyeyi bagize uruhare muri uyu mushinga. Iyo abaturage bagize uruhare mu bikorwa by’iterambere, ibikorwa birushaho kugira ireme no kuramba. Iyi nyubako ni urugero rwiza rw’ubufatanye bugamije guteza imbere uburezi bw’abana bacu.”
Niyongira yakomeje asaba ababyeyi gukomeza kumva ko ubufatanye ari ingenzi muri buri gikorwa asaba n’andi mashuri kugenza atyo.
Ati: “icyo nabwira ababyeyi ni ukumva ko abishyize hamwe ntakibananira. Inyubako nk’iyi yubatwe mu mwaka umwe ni uko habyeho ubufatanye, umwe ntiyabyishoboza. Nasaba rero n’ibindi bigo by’amashuri kwishyira hamwe bakajya inama zubaka byose bazabigeraho.”

Niyongira Uzziel, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere
Ababyeyi bavuze ko bishimira kubona umusanzu wabo waratanze umusaruro ugaragara
Uwimana Marie Goreth umubyeyi uhagarariye abandi, yavuze ko bishimira kuba baragize uruhare mu kubaka ibikorwa bizafasha abana babo kubona uburezi bwiza.
Ati: “Nk’ababyeyi twishimiye cyane kubona umusanzu wacu waratanze umusaruro. Iyi nyubako ni ishema kuri twe no ku bana bacu. Turashimira ubuyobozi bw’ishuri bwaduhaye umwanya wo kugira uruhare mu iterambere ry’ishuri kandi twiteguye gukomeza gushyigikira n’ibindi bikorwa bizaza.”
Undi mubyeyi witwa Musengimana Theoneste, urerera muri iri shuri, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bituma ababyeyi barushaho kugirira icyizere ishuri.
Ati: “Iyo tubonye amafaranga dutanga akoze ibikorwa bifatika nk’ibi, biradushimisha kandi bikadutera imbaraga zo gukomeza gufatanya n’ishuri. Twifuza ko abana bacu bakomeza kwiga ahantu heza kandi hatekanye.”
Inema Xavera na we yavuze ko ubufatanye bw’ababyeyi n’ishuri ari imwe mu nkingi zituma uburezi butera imbere.
Yagize ati: “Twabonye ko iyo twese dushyize hamwe tugira icyo tugeraho. Iyo tubonye inyubako nziza nk’iyi yuzuye, bitwereka ko umusanzu dutanga ugira umumaro.”
Iyi nyubako y’amashuri 24 yubatswe mu gihe kingana n’umwaka umwe, ikaba yaratwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 228. Biteganyijwe ko igiye kurushaho kunoza imyigire muri iri shuri.
Ishuri rya Ecole Sainte Bernadette Kamonyi (ESB K) riherereye mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, muri paruwasi Gatolika ya Kamonyi. ryashinzwe mu mwaka wa 1968, rimaze imyaka 58 ritanga uburezi.

Inyubako nshya y’Ishuri rya ESB Kamonyi ifite ibyumba byo kwigiramo 24

Iyi nyubako yuzuye itwaye arenga miliyoni 228 z’amafaranga y’u Rwanda
