ICK: Abanyeshuri beretswe uko bakwitegura guhangana ku isoko ry’umurimo

Mu rwego rwo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi no gufasha abanyeshuri guhuza amasomo n’ibikorwa bifatika, Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), ryateguye ikiganiro cyihariye cyagenewe abanyeshuri bo mu ishami ry’Imibanire y’Abantu, Ubukungu, Ibaruramari n’Icungamutungo.

Iki kiganiro cyabaye ku wa Kane tariki ya 21 Gicurasi 2026, cyari kigamije gufasha abanyeshuri gusobanukirwa uburyo bashyira mu bikorwa ubumenyi bahabwa mu ishuri kugira ngo barusheho kwitegura no guhangana ku isoko ry’umurimo.

Cyatanzwe ku bufatanye n’ikigo cya RAAN Consultancy Trainings and Practice Focused Center, gisanzwe gifasha abarangije amasomo ajyanye n’imari n’imicungire y’umutungo gushyira mu bikorwa ibyo bize no kubona ubunararibonye bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Umuhuzabikorwa wa RAAN, Mageza Noella, yavuze ko iyi gahunda igamije kunganira inyigisho zitangirwa mu mashuri binyuze mu gutanga ubumenyingiro.

Yagize ati: “Iyi gahunda ije kunganira ibyo abanyeshuri bahabwa mu mashuri, ariko twe tukabinyuza mu buryo bw’ubumenyingiro kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa ibyo bize. Tubikora twifashishije inzobere n’abafite uburambe mu kazi kugira ngo dusangize abanyeshuri ubumenyi bubafasha kwitegura neza ejo hazaza.”

Yakomeje ashishikariza abanyeshuri gukurikira ibyo bakunda no kugira intego zihamye, agaragaza ko gutsinda bitangirira ku kumenya icyo umuntu ashaka kugeraho no kugikorera adacogora, kuko bigirira akamaro umuntu ku giti cye, umuryango ndetse n’Igihugu muri rusange.

Umuyobozi w’iryo shami muri ICK, Dusingize Marie Paul, yavuze ko ibi bikorwa biri mu murongo wa gahunda ishuri rifite yo gutegura abanyeshuri bafite ubumenyi bwimbitse bubafasha no kwihangira imirimo.

Ati: “Nk’abayobozi b’iri shami, dufite inshingano n’icyerekezo cyo guha abanyeshuri amakuru n’amahirwe abafasha gushyira mu bikorwa ibyo biga, harimo no kwihangira imirimo. Uretse ubumenyi bahabwa mu ishuri, bakeneye n’ubumenyingiro bubafasha kuba inararibonye no kwitwara neza mu kazi.”

Abanyeshuri bitabiriye iki kiganiro bagaragaje ko cyabongereye ubumenyi n’icyizere cyo guhangana n’ibibazo by’isoko ry’umurimo.

Uwitonze Liliane, wiga Icungamutungo, yavuze ko ibyo bahawe bizamufasha mu kwitegura akazi no kongera umusaruro.

Yagize ati: “Izi nyigisho duhawe zigiye kudufasha cyane mu byo dukora no kongera umusaruro.”

Ibi kandi bishimangirwa na Cyuzuzo Kundwa Emma Claudette na Bandetse Theobare biga mu ishami ry’Ibaruramari, bavuze ko bagiye kubona uburyo bubafasha kuzamura ubumenyi bahabwa mu ishuri no kurushaho guhanga imirimo mishya ndetse no guhangana ku isoko ry’umurimo.

ICK ikomeje gushyira imbere gahunda zifasha abanyeshuri guhuza inyigisho bahabwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, binyuze mu gukorana n’ibigo ndetse n’inzobere mu nzego zitandukanye, hagamijwe gutuma barangiza amasomo bafite ubushobozi bwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu.