Urubyiruko ruturutse muri Diyosezi za Kabgayi na Butare rwasobanuriwe amahirwe yo gukomeza amashuri makuru na kaminuza binyuze muri gahunda ya “Study Now, Pay Later” itangwa na Chancen International Rwanda. Ibi byabereye mu gikorwa cyabaye ku wa 20 Gicurasi 2026 muri Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK).
Iki gikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko rwinshi rwaturutse mu bice bitandukanye by’izi diyosezi, rugaragaza inyota n’ubushake bwo gukomeza amasomo ariko rufite imbogamizi zishingiye ku bushobozi buke bw’imiryango yarwo.
Gahunda ya “Study Now, Pay Later” igamije gufasha urubyiruko rufite ubushake bwo kwiga ariko rukazitirwa n’amikoro make. Abitabiriye basobanuriwe mu buryo burambuye uko iyi gahunda ikora binyuze mu masezerano yo gusaranganya inyungu azwi nka “Income Share Agreement” (ISA).
Muri aya masezerano, umunyeshuri ahabwa amafaranga y’ishuri yose, akazatangira kuyishyura ari uko arangije kwiga kandi yabonye akazi kamwinjiriza amafaranga nibura ibihumbi 80 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.
Abitabiriye iki gikorwa bavuze ko banyuzwe n’amakuru bahawe, kuko benshi muri bo bumvaga ko gukomeza amashuri makuru ari inzozi zikomeye kubera ikibazo cy’ubushobozi.
Dushimumukiza Obedi yavuze ko iyi gahunda ari igisubizo ku banyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bafite amanota meza ariko bakabura amikoro yo gukomeza. Yagize ati: “Hari benshi muri twe barangiza amashuri yisumbuye bafite amanota meza ariko bakabura amafaranga yo gukomeza. Kuba hari gahunda ituma umuntu yiga akazishyura nyuma amaze kubona akazi ni amahirwe akomeye cyane.”
Mutuyimana Divine na we yagaragaje ko iyi gahunda izafasha cyane urubyiruko rwo mu miryango itishoboye kubona amahirwe yo kwiga aho kuguma mu rugo. Ati: “Iyo umuntu abonye amahirwe nk’aya yumva inzozi ze zishobora kugerwaho. Bizatuma n’abaturuka mu miryango itishoboye babona amahirwe yo kwiga no kwiteza imbere.”
Muri iki gikorwa hanashimangiwe ko gushora imari mu burezi bw’urubyiruko ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’igihugu, kuko bituma haboneka abakozi bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo guteza imbere igihugu. Urubyiruko rwasabwe gukoresha neza aya mahirwe, rugashyira imbere kwiga no gukora cyane kugira ngo ruzabashe kugera ku ntego zarwo.
Biteganyijwe ko iyi gahunda izakomereza mu Karere ka Huye ku wa 21 Gicurasi 2026, hagamijwe kugera ku rubyiruko rwinshi kurushaho.
Abanditsi: Cyiza Theogene, Musabyemungu Marie Jeanne
