Perezida Kagame yakiriye Abakuru b’Ibihugu bitabiriye inama ya Afurika y’Abayobozi b’Ibigo

Ku wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Abakuru b’Ibihugu bitandukanye bitabiriye Inama Nyafurika y’Abayobozi b’Ibigo, izwi nka Africa CEO Forum, iri bibere i Kigali kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 14 kugeza ku wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2026.

Ibiganiro byabereye muri Village Urugwiro byibanze ku gushimangira ubutwererane hagati y’u Rwanda n’ibihugu byitabiriye iyi nama, cyane cyane mu nzego z’ubukungu, ubucuruzi, ishoramari n’umutekano.

Mu Bakuru b’Ibihugu Perezida Kagame yakiriye harimo Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, aho baganiriye ku bufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Nigeria mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ikoranabuhanga n’iterambere ry’abikorera.

Yanakiriye Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, bagirana ibiganiro byagarutse ku mubano hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko ubufatanye mu by’umutekano, ubucuruzi ndetse n’ishoramari.

Perezida Kagame kandi yakiriye Perezida wa Repubulika ya Kiyisilamu ya Mauritania, Mohamed Ould Ghazouani, baganira ku mibanire y’ibihugu byombi, ku bibazo by’umutekano biri ku mugabane wa Afurika ndetse n’inyungu rusange ibihugu byombi bihuriyeho ku rwego mpuzamahanga.

Inama ya Africa CEO Forum y’uyu mwaka yahurije hamwe abasaga 2,500 barimo abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika no ku Isi, abashoramari, abakuru b’ibihugu, abayobozi ba za Guverinoma ndetse n’inzego mpuzamahanga.

Iyi nama yatangiye mu mwaka wa 2012, ikaba igeze ku nshuro yayo ya 13. Itegurwa na Jeune Afrique Media Group ku bufatanye na Rainbow Unlimited, hagamijwe guhuriza hamwe abayobozi bafite ijambo rikomeye mu bukungu bwa Afurika kugira ngo bungurane ibitekerezo ku iterambere ry’ubucuruzi, ishoramari n’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika.

Abitabira iyi nama bakomeje gushimangira ko Afurika ikwiye kongera ubushobozi bwayo mu bukungu no mu nganda kugira ngo itazasigara inyuma ku rwego mpuzamahanga, mu butumwa bakunze kwita “Scale or Fail.”

Mu myaka yashize, iyi nama yagiye ibera mu bihugu bitandukanye birimo Côte d’Ivoire, ariko Kigali ikomeje kwigaragaza nk’umwe mu mijyi yizewe mu kwakira inama mpuzamahanga kubera umutekano usesuye, imiyoborere myiza, ibikorwa remezo bigezweho ndetse n’uruhare rw’u Rwanda mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika.

Impuguke mu by’ubukungu zivuga ko kuba u Rwanda rukomeje kwakira iyi nama inshuro nyinshi ari ikimenyetso cy’icyizere amahanga arugirira mu kwakira ibikorwa bikomeye by’ubukungu n’ishoramari.

Abashoramari benshi bitabira iyi nama baza kureba amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho bamwe banayikoresha nk’urubuga rwo gusinyiraho amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi no mu ishoramari.