ICK: Hatuwe Igitambo cya Misa cyo gusabira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gihe u Rwanda n’Isi bari mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kuri uyu wa Gatatu, mu ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) habereye Igitambo cya Misa cyo gusabira abo mu miryango y’abanyeshuri n’abarimu b’iri shuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gitambo cya Misa cyari kigamije gufata mu mugongo imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kubasabira,mu gihe hitegurwa igikorwa nyirizina cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri ICK kizaba ku wa 8 Gicurasi 2026.

Umuyobozi Mukuru wa ICK, Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, ari na we wasomye iyi Misa, yatanze ubutumwa bwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi zishingiye ku Ijambo ry’Imana.

Yavuze ko Kwiyoroshya no kutitandukanya n’Imana ari ingenzi cyane kuko Jenoside yashobotse kubera ko hari abantu bahisemo kwitandukanya nayo bagakora ibikorwa bya kinyamaswa bica bagenzi babo basangiye amaraso.

Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, Umuyobozi Mukuru wa ICK

Yanashimangiye ko kuguma muri Kristu ari yo nzira yonyine ifasha abasigaye gukira ibikomere byatewe na Jenoside, ndetse no kubabarira kandi ko kubabarira atari ubugwari ahubwo ari ubutwari n’intambwe nziza yo kwiyunga nk’abanyarwanda.

Padiri Prof. Dushimimana yasabye abanyeshuri n’andi bari bitabiriye Misa kwera imbuto z’urukundo, amahoro, n’ubumwe. Yavuze ko kwibuka bidakwiye kuba intimba gusa, ahubwo bigomba gutanga imbaraga zo kubaho neza no gusohoza inzozi z’ababuze ubuzima.

Yagize ati: “Kwibuka ni ukubaho ku bwacu, ariko na none tukabaho ku bw’abacu bazize jenoside tukababera aho batari nk’abavandimwe bacu, inzozi batasohoje, twe tugomba kuzisohoza mu mitima icyeye kandi izira urwango.”

Muri iki gitambo cya Misa, hasomwe amazina y’abantu batandukanye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu miryango y’abakozi n’abanyeshuri ba ICK, mu rwego rwo kubazirikana no kubasabira. Umuyobozi wa ICK yasabye urubyiruko rwiga muri iri shuri gukoresha ubumenyi bahakura mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, kandi rukera imbuto nziza z’ubumuntu.

Iki gitambo cya Misa cyo gusabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kibaye mu gihe ICK iri gutegura igikorwa cyo kwibuka giteganyijwe kuba ku wa 8 Gicurasi 2026