Perezida Kagame ategerejwe muri Tanzania

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ategerejwe mu gihugu cya Tanzania ku Cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2026, aho azagirira uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe rugamije gukomeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Tanzania, uru ruzinduko ruje mu gihe u Rwanda na Tanzaniya bikomeje kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubwikorezi ndetse n’iterambere ry’ibikorwaremezo.

Mu gihe azaba ari muri icyo gihugu, Perezida Kagame azagirana ibiganiro na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan. Biteganyijwe ko aba bayobozi bombi bazaganira ku ngingo zinyuranye zigamije kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no kureba amahirwe mashya y’iterambere.

Ibiganiro byabo bizibanda ku nyungu rusange z’abaturage b’ibihugu byombi, by’umwihariko mu guteza imbere ubukungu, koroshya ubuhahirane no gushimangira umutekano n’ituze mu karere.

Abasesenguzi mu bya dipolomasi bagaragaza ko uru ruzinduko rushobora gutanga icyerekezo gishya mu mubano w’u Rwanda na Tanzaniya, cyane cyane mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubufatanye bw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Umwanditsi: Ushindi Paul