Uganda: Kainerugaba yavuze kuri Israel amagambo yateje impaka

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yongeye guteza impaka zikomeye ku rwego mpuzamahanga nyuma yo gutangaza ubutumwa bubiri bukomeye kandi butavugwaho rumwe ku rubuga X mu gihe kitarenze amasaha make.

Mu butumwa bwe bwa mbere, yatangaje ko yiteguye kohereza abasirikare 100,000 ba Uganda kujya kurinda Israel, agaragaza ko ari “Igihugu Gitagatifu, igihugu cya Yezu Kristu Imana yacu.” Aya magambo yakuruye impaka nyinshi bitewe n’uburemere bwayo mu bya politiki no mu myemerere y’idini.

Nyuma yaho gato, Muhoozi Kainerugaba yongeye gutangaza ubutumwa bukomeye kurushaho, avuga ko afite urubyiruko rugera ku 500,000 “rufite inyota y’intambara” rwiteguye gutera Tehran nta gihembo rusabye.

Aya magambo yateje impaka nyinshi kuko afatwa nk’ay’ubushotoranyi, anibazwaho cyane ku ruhare n’imyitwarire bya Uganda mu bibazo mpuzamahanga, cyane cyane ibirebana n’umutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Si ubwa mbere Muhoozi Kainerugaba agaragaje uko abona ibi bibazo. Mu kwezi kwa Werurwe 2026, yari yamaze kugaragaza ko ashyigikiye cyane Israel, avuga ko igerageza iryo ari ryo ryose ryo kuyirwanya cyangwa kuyitsinda ryatuma Uganda ihita yinjira mu ntambara iri ku ruhande rwayo.

Nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda People’s Defence Force (UPDF), azwiho gutangaza ibitekerezo bye mu buryo butaziguye kandi bukurura amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ku bibazo birebana n’umutekano n’imibanire mpuzamahanga.

Umwanditsi: Ushindi Paul Balozi