Muhanga: BasiGo yafunguye sitasiyo itanga umuriro ku modoka zikoresha amashanyarazi

Mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi butangiza ibidukikije, kompanyi itumiza mu mahanga bisi zikoresha amashanyarazi, BasiGo, yafunguye ku mugaragaro sitasiyo nshya yo kwishyuriramo amashanyarazi (charging station) ku modoka ziyakoresha, iherereye mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga.

Iyi sitasiyo ije ari igisubizo ku makompanyi atwara abagenzi muri bisi zikoresha amashanyarazi akorera ku muhanda uhuza Kigali n’Intara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, by’umwihariko kuzahuraga n’imbogamizi zo kujya kuyashakira i Kigali.

I Muhanga hafunguwe sitasiyo y’imodoka zikoresha amashanyarazi

Ni sitasiyo ifite ubushobozi bwa kilowati 600, ishobora guha amashanyarazi imodoka esheshatu icyarimwe mu gihe gito, ndetse ikagera no ku modoka 20 mu ijoro rimwe. Iyi sitasiyo kandi ishobora kwakira imodoka nini n’intoya.

Umuyobozi wa BasiGo, John Kizihira, yavuze ko bishimiye iyi ntambwe itewe mu koroshya ingendo z’imodoka zikoresha amashanyarazi, cyane cyane muri iki gice cy’Intara y’Amajyepfo.

Yagize ati: “Turishimye cyane kuri iyi ntambwe duteye igamije koroshya urujya n’uruza rw’imodoka zikoresha amashanyarazi, kuko mbere byasabaga kujya i Kigali gushaka umuriro, bikaba imbogamizi ku bakora ingendo zo muri aka gace.”

Yongeyeho ko bafite gahunda yo gukomeza kwagura ibi bikorwa, hubakwa izindi sitasiyo mu turere twa Huye na Rubavu.

John Kizihira, Umuyobozi wa BasiGo

Abatwara abagenzi bakoresha imodoka zikoresha amashanyarazi bavuga ko iyi sitasiyo izabafasha kurushaho kunoza serivisi batanga. Mugaragu Jean Leonard, wari uhagarariye kompanyi ya Gate Tour, yavuze ko igihe bakoreshaga bajya i Kigali gushaka umuriro kizagabanuka, bityo bakazabasha gutanga serivisi nziza kandi ku gihe.

Ati: “Ibi bigiye kudufasha kunoza serivisi duha abagenzi, kuko umwanya twatakazaga tujya gushaka umuriro tuzajya tuwukoresha mu kunoza akazi no gukorera ku gihe.”

Ni mu gihe umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri kompanyi ya S.U Direct Service, yavuze ko bagiye kuruhuka impungenge zo kuba imodoka zabura umuriro mu gihe zitwaye abagenzi mu muhanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yashimye iri terambere, avuga ko rifungura amarembo y’ishoramari rishya ndetse rikazamura isura y’Umujyi wa Muhanga mu bijyanye no kurengera ibidukikije.

Nshimiyimana Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye

Gufungura iyi sitasiyo muri Muhanga bifatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rw’u Rwanda rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, no guteza imbere ubwikorezi burambye. Biteganyijwe ko izafasha kompanyi zitandukanye zikorera mu Ntara y’Amajyepfo kurushaho gutanga serivisi nziza, zihendutse kandi zizewe ku bagenzi.