Mu isomo rusange (public lecture) ryahawe abanyeshuri biga itangazamakuru mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ku wa 26 Werurwe 2026, Dr. Faustin Ntezilyayo yagaragaje akamaro n’imbogamizi by’ubwenge bw’ubukorano (AI) mu mwuga w’itangazamakuru n’itumanaho, ashimangira ko n’ubwo AI yongera umusaruro, idakwiye gusimbura ubwenge karemano bw’umuntu.
Iri somo ryari rigamije gufasha abanyeshuri n’abarimu gusobanukirwa uburyo AI yakongera umusaruro no guteza imbere guhanga udushya, ariko banazirikana gukomeza kubahiriza amahame y’itangazamakuru.
Dr. Ntezilyayo wabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yavuze ko nubwo iri koranabuhanga rifite akamaro kanini, abanyeshuri bagomba gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga n’ubushishozi, kugira ngo bakomeze kugirirwa icyizere ku byo batangaza. Yashimangiye ko kugenzura amakuru mbere yo kuyatangaza ari ingenzi cyane.
Yagize ati: “Munyamakuru, genzura amakuru yose ubonye. Niba utizeye ko ari ay’ukuri, ntukayatangaze, kuko bishobora kugira ingaruka mbi ku bo wahaye amakuru ndetse nawe ubwawe.”
Yakomeje asobanura ko nubwo hari ibikoresho bifasha kugenzura amakuru, guhuza amakuru aturutse ahantu hatandukanye (cross-checking) bikwiye kuba umuco mu mwuga w’itangazamakuru.
Umuyobozi Mukuru wa ICK, Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, yashimiye by’umwihariko Dr. Faustin Ntezilyayo ku bumenyi n’ubunararibonye yasangije umuryango wa ICK. Yagaragaje ko ibiganiro nk’ibi bifasha abanyeshuri gutekereza cyane, kungurana ibitekerezo ku bintu bishya, no gushimangira intego ya kaminuza yo gutanga uburezi bufite ireme n’ubunyamwuga.

Dr. Faustin Ntezilyayo(ibumoso), Padiri Prof. Fidèle Dushimimana (hagati), Padiri Dr. Prudence Bicamumpaka
Yasabye abanyeshuri n’abarimu gushyira mu bikorwa ubumenyi bungutse, cyane cyane mu bushakashatsi no mu mirimo yabo ya buri munsi.
Nyuma y’isomo, umwe mu barimu bigisha muri iri shuri waganiriye na ICK News, Henry Mapesa Aneriko, yashimye iki kiganiro, agaragaza ko cyafashije abanyeshuri gusobanukirwa neza uruhare rwa AI mu itangazamakuru. Yagize ati: “Ndashima abateguye iki gikorwa. Ndibutsa abanyeshuri ko AI ari igikoresho cyunganira umunyamakuru, ariko kidashobora gusimbura gutekereza cyane (critical thinking).”
Abanyeshuri bitabiriye iki kiganiro na bo bagaragaje ko cyabunguye ubumenyi.
Damien Hodari yavuze ko bungutse ubumenyi bubafasha gukoresha AI neza, birinda ingaruka zishobora guterwa no kuyikoresha nabi. Yagize ati: “Nk’abanyamakuru b’ejo hazaza, twize ko tugomba gukoresha AI ariko tukabanza gusesengura amakuru, kugira ngo twirinde ingaruka mbi.”

Damien Hodari, Umunyeshuri wiga itangazamakuru mu mwaka wa kabiri
Munezero Nicole, umwe mu banyeshuri, yavuze ko iki kiganiro cyamufashije guhindura imyumvire ku bijyanye na AI. Yagize ati: “Twatekerezaga ko AI ije kudutwara akazi, ariko nyuma y’iki kiganiro nasobanukiwe ko ishobora kudufasha mu kazi no kudufungurira amahirwe mashya y’imirimo.”
Kugeza ubu ICK ifite abanyeshuri 701 biga itangazamakuru n’itumanaho.



