Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu NCHR), Umurungi Providence yashishikarije abanyeshuri bo muri za kaminuza, amashuri makuru n’amashuri yisumbuye kuba intumwa zo gukangurira abandi kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku burenganzira bwa muntu bwabereye mu mashuri atandukanye.
Umurungi yagaragaje ko mu gihe Isi igenda irushaho gushyira imbaraga mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, urubyiruko by’umwihariko abanyeshuri, rufatwa nk’imbaraga z’ingenzi mu kubaka sosiyete yubahiriza amahame y’ubutabera n’uburinganire
Yagize ati: “Nk’abanyeshuri ba kaminuza, mushobora kuba abambasaderi b’ubukangurambaga ku burenganzira bwa muntu mukoresheje imbuga nkoranyambaga no gukora ubushakashatsi bwigisha abandi kubusobanukirwa.”

Umurungi Providence, Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu
Yakomeje avuga ko uburezi ku burenganzira bwa muntu ai inzira y’igihe kirekire igamije kongerera abantu ubumenyi, n’imyitwarire ibafasha kubahiriza no kurengera uburenganzira bwa muntu.
Ati: “Ibi bituma abantu basobanukirwa ko buri wese afite inshingano zo gutuma ayo mahame aba impamo mu muryango no muri sosiyete muri rusange.”
“Iyo abantu bumvise neza, bituma barushaho kwirinda ihohoterwa n’akarengane, bagateza imbere uburinganire ndetse bakagira uruhare rugaragara mu gufata ibyemezo muri gahunda z’imiyoborere ishingiye kuri demokarasi.”
Nubwo urubyiruko rutegerejweho kuba abayobozi b’ejo hazaza, ubushakashatsi bugaragaza ko abanyeshuri benshi bagifite ubumenyi buke ku kumenya uburenganzira bwabo ndetse n’inshingano zabo nk’abaturage. Ibi akenshi bituma ihohoterwa cyangwa akarengane kabaho bamwe bakabyihanganira batabizi neza cyangwa bakabura aho babigaragariza.
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo no kongerera urubyiruko ubumenyi, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yatangije ubukangurambaga bugamije kwigisha abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye na za kaminuza ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu. Iki gikorwa kigamije kubafasha gusobanukirwa neza uburenganzira bwabo n’inshingano bafite mu kuburengera.
Mu banyeshuri bitabiriye iki gikorwa harimo Aline Uwimana, umunyeshuri muri kaminuza, uvuga ko aya mahugurwa yamufunguye amaso ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu. Avuga ko hari ibintu byinshi we na bagenzi be babonaga nk’ibisanzwe nyamara bishobora kuba ari ihohoterwa.
Ati: “Hari ibintu byinshi twabonaga nk’ibisanzwe tutazi ko ari ihohoterwa. Ubu tumenye uko twarwanya akarengane kandi tukabwira n’abandi uburenganzira bwabo.”
Undi munyeshuri witwa Eric Ndayisaba agaragaza ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ubutumwa bwo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga zikunze gukoreshwa n’abasore n’inkumi benshi.
Yagize ati: “Urubyiruko rukoresha cyane imbuga nkoranyambaga. Niba tuzikoresheje neza, dushobora gukangurira abantu benshi kubahiriza uburenganzira bwa muntu.”
Naho Chantal Mukamana, wiga mu mashuri yisumbuye, avuga ko kumenya uburenganzira bw’umwana bituma abanyeshuri barushaho kurinda bagenzi babo no kurwanya ihohoterwa ribakorerwa. Asobanura ko iyo umuntu amenye uburenganzira bwe, bimufasha kugira ubutwari bwo kuvuga no kurwanya akarengane aho kaba kari hose.
Ubu bukangurambaga bwari bugamije kongerera abanyeshuri ubumenyi ku burenganzira bw’ibanze bwa muntu, kubafasha kumenya uko bakwirinda ihohoterwa ndetse n’uko batanga amakuru igihe ribaye. Bwari bugamije kandi kongerera abanyeshuri ubumenyi ku burenganzira bw’umwana mu mashuri, no kubashishikariza kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu baturage.
Abateguye iki gikorwa bavuga ko biteze ko abanyeshuri bazarushaho gusobanukirwa uburenganzira bwa muntu, bakamenya uburyo bwo kwirinda no kurwanya ihohoterwa ndetse no gutanga amakuru ku gihe. Biteganyijwe kandi ko urubyiruko ruzarushaho kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere kubahana no kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu mashuri no mu muryango mugari.
Nk’uko Umurungi Providence yabigarutseho, abanyeshuri bafite amahirwe menshi yo kuba impinduka igihugu gikeneye mu kubaka sosiyete irangwa n’ubutabera n’uburinganire. Yagaragaje ko iyo urubyiruko rusobanukiwe uburenganzira bwa muntu, ruba rufite imbaraga zo guhindura sosiyete no guteza imbere iterambere rirambye.

Abanyeshuri ba GSO Butare
