Iburasirazuba: Mu mwaka umwe inzoga zitujuje ubuzirantenge zishe 20, abandi 300 barahuma

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko inzoga zitujuje ubuzirantenge zahitanye abantu 22, abandi 300 zibasigira ibibazo birimo no guhuma mu Ntara y’Iburasirazuba mu gihe cy’umwaka umwe.

Byatangajwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CSP Jean Bosco Rudasingwa ubwo yari yitabiriye Umuganda rusange muri iyi ntara ku wa 28 Gashyantare 2026.

Polisi ivuga ko iki kibazo gikomeye cyane mu turere twa Bugesera na Rwamagana, kuko habarurwa abantu 21 bapfuye bazize izi nzoga.

Yakomeje ivuga ko izi mpfu n’abantu bagize ikibazo cyo guhuma byatewe n’ikinyabutabire cya ‘methanol’, gisanzwe gikoreshwa mu nganda, gishobora guteza ibibazo bidashobora gukira ku ikinyoye.

Iyo umuntu anyweye ikinyobwa kirimo ikinyabutabire cya methanol bishobora kumuteza urupfu, ubuhumyi, kwangirika kw’igifu, impyiko n’ibindi bice by’umubiri.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CSP Jean Bosco Rudasingwa, yasabye abaturage kwirinda izi nzoga kuko zishobora kubagiraho inguruka zikomeye zirimo no gupfa.

Ati “Niba hari ikintu gikomeje guteza inkeke, ni inzoga zitujuje ubuziranenge, hari abantu bakunze kuzinywa ariko batazi neza ingaruka mbi zazo kandi mu by’ukuri izi nzoga zangiza ubuzima mu buryo bukomeye cyane.”

CSP Jean Bosco Rudasingwa, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba

“Mu turere twa Bugesera na Rwamagana hamaze gupfa abantu 21 bazira izi nzoga zitujuje ubuziranenge, ibi ni ibyerekana ko zikomeje kuba ikibazo gikomeye. Niyo mpamvu mbasaba ko dukwiriye kwamagana no kutemera ko izi nzoga zigira ubuzima bw’undi munyarwanda zitwara.”

Yakomeje avuga ko abo zitahitanye zabateye kugira ikibazo cy’ubuhumyi.

Ati “Hari abantu bamaze kugira ikibazo cy’ubuhumyi kandi batazongera kubona kubera kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge ziba zashyizwemo ikinyabutabire cya methanol.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yongeye gushimangira uruhare rwa buri kurwanya iki kibazo.

Yagize ati: “Twifuriza abaturage bacu kubaho ubuzima butarangwamo ibiyobyabwenge n’ibinyobwa byangiza ubuzima. Twagiye dukora ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ariko twaje gusanga hari ibinyobwa abantu bafata nk’ibisanzwe nyamara bifite ingaruka zikomeye ku buzima. Ibyo ni inzoga zitemewe n’amategeko. Turasaba abayobozi n’abaturage gufatanya muri uru rugamba rwo kurwanya ibinyobwa bihitana ubuzima bw’abaturage bacu.”

Muri Gashyantare 2026 hakunze kumvikana impfu nyinshi z’abaturage bazize izo nzoga aho mu gice cya mbere cya Gashyantare 2026 mu gihugu hose izo nzoga zari zimaze guhitana abantu 28 mu gihe cy’iminsi 10.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku itariki 12 Gashyantare 2026 yari imaze gufata litiro zirenga 116.000 z’izo nzoga z’inkorano, ndetse ko yanafunze uruganda rumwe mu zazengaga rwihishwa rusanganywe uruhushya rwo kwenga izemewe.