Ikipe y’abahungu ya Basketball y’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) yateye mpaga Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’ubumenyingiro (RP HUYE) mu mikino ihuza za kaminuza (Rwanda Varsity League) nyuma y’uko iyi Kaminuza yo mu Karere ka Huye ititabiriye umukino
Uyu mukino wari kubera mu Karere ka Nyamasheke mu kigo cy’amashuri cya Sainte famille Nyamasheke, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ntiwabaye bitewe n’uko ICK yageze aho wari kubera ariko ikipe byari gukinana yo ntihagaragare, ibyatumye abasifuzi bafata icyemezo cyo gutera mpaga y’amanota 20 ku 0 iyi kaminuza.
Nk’uko amategeko y’iyi mikino abiteganya, ikipe itujuje ibyangombwa, itagaragaye cyangwa itagaragaje umubare w’abakinnyi wemewe mu gihe cyagenwe ihanishwa guterwa mpaga.
Ikipe ya ICK yari yitabiriye umukino mu mwambaro wabo w’umukara, yiteguye kandi ifite abakinnyi n’abatoza bujuje ibisabwa. Nubwo batabonye amahirwe yo kwerekana ubushobozi bwabo mu kibuga, iyi ntsinzi yabahesheje amanota y’ingenzi ku rutonde rwa shampiyona ya za kaminuza.
Si uyu mukino gusa wari uteganyijwe kuko nyuma yo gutera mpaga ICK yakinnye undi mukino na Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR). Ni umukino warangiye ICK itsinzwe amanota 72 kuri 85 ya CUR.

ICK yateye mpaga y’amanota 20-0 ikipe ya RP Huye
