Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje ibyo yagezeho mu bukungu mu ijambo rye rya “State of the Union” ryamaze igihe kirekire mu mateka, yavugiye imbere ya Kongere kuri uyu wa Kabiri.
Mu ijambo ryamaze isaha n’iminota 47, Trump yavuze ko yayoboye igihugu akakigeza mu “gihe cya zahabu”, agaragaza ko ubutegetsi bwe bugenda neza mu gihe ari mu bihe bya politiki bikomeye, mbere y’amatora ya Kongere ateganyijwe mu Ugushyingo.
Mu isaha ya mbere y’ijambo rye ryanyujijwe kuri televiziyo, Trump yibanze cyane ku bukungu, avuga ko yagabanyije izamuka ry’ibiciro, azamura isoko ry’imari rikagera ku rwego rwo hejuru mu mateka, asinya amategeko agabanya imisoro ku rugero runini ndetse anagabanya ibiciro by’imiti.
Yagize ati: “Igihugu cyacu cyagarutse… kuruta mbere hose, cyiza kurushaho, gikize kandi gikomeye kurusha ikindi gihe cyose.”
Akibivuga byakiriwe n’amashyi y’Abarepubulikani muri Kongere baririmbaga bati “USA, USA”, mu gihe imyanya myinshi ku ruhande rw’Abademokarate yari irimo ubusa, kuko bamwe bahisemo kutitabira iri jambo.
Nubwo Trump yemeza ko ibiciro biri kugabanuka, imibare mishya yerekanye ko ubukungu bwagabanyije umuvuduko mu gihembwe gishize, mu gihe izamuka ry’ibiciro ryiyongereye. Ubushakashatsi bwa Reuters/Ipsos bugaragaza ko 36% gusa by’Abanyamerika bashima uko ayoboye ubukungu.
Mu gice cyerekeye abimukira, Trump yongeye kuvuga ko abimukira badafite ibyangombwa bagira uruhare mu bwiyongere bw’ibyaha, nubwo ubushakashatsi butabyemeza. Ibi byateje impaka zikomeye mu Nteko, aho bamwe mu badepite b’Abademokarate basubizanyaga amagambo na we.
Yanagarutse ku wamubanjirije ku butegetsi, Joe Biden, amunenga ku miyoborere ye. Gusa ntiyibanze cyane ku rukiko rw’ikirenga rwa Amerika ruherutse gutesha agaciro politiki ye y’imisoro ku bicuruzwa byinjira mu gihugu, ahubwo yavuze ko icyemezo cyarwo “kibabaje”.
Ku kibazo cya Iran, Trump yavuze ko ahitamo ko ikibazo cyakemurwa binyuze mu biganiro bya dipolomasi, ariko ashimangira ko atazemera ko icyo gihugu kibona intwaro kirimbuzi za nikleyeri.
Nubwo yakunze kwibanda ku bibazo mpuzamahanga, mu minota 90 ya mbere ntiyavuze cyane ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine, nubwo uwo munsi wari isabukuru y’imyaka ine u Burusiya buteye Ukraine.
Trump yarangije ijambo rye mbere gato ya saa tanu z’ijoro ku isaha ya Washington, aca agahigo yari yashyizeho umwaka ushize nk’ijambo kurusha ayandi yose y’abaperezida imbere ya Kongere.
Mu gusoza, yanagaragaje ibyishimo ku ntsinzi zitandukanye igihugu cyagezeho, harimo n’ikipe y’igihugu ya Amerika y’umukino wa hockey iherutse kwegukana umudali wa zahabu mu Mikino Olempike Yo mu itumba.
Iri jambo rije mu gihe politiki ya Amerika ikomeje gukaza umurego, aho Abademokarate bitegura guhatanira imyanya mwinshi muri Kongera mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo.
