Abepiskopi Gatolika 18 bo muri Leta zikora ku mipaka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, basohoye itangazo risaba ubuyobozi bw’iki gihugu guhindura politiki zimwe na zimwe zijyanye n’uburyo abimukira bafatwa.
Ni itangazo basohoye mbere gato y’uko Perezida Donald Trump atanga ijambo ry’uko igihugu gihagaze (State of the Union).
Mu byo aba Bepiskopi basabye birimo kubahiriza uburenganzira bw’abimukira bwo gusabira ubuhungiro ku mipaka, kurinda ko bafatirwa ahantu hihariye nko mu mashuri no muri za Kiliziya, kurinda ko imiryango ifite ibyangombwa bitandukanye itandukanywa, guhagarika uburyo bwo kubatera ubwoba nko kugenda mu modoka zigenzura ahantu hatandukanye no gukoresha abakozi ba leta bipfuka mu maso.
Basabye kandi no gutera inkunga gahunda zo gufasha abirukanwe gusubira mu buzima busanzwe mu bihugu byabo.
Muri iryo tangazo bakomeje bagira bati: “Nubwo twemera ko igihugu gifite uburenganzira n’inshingano byo kubahiriza amategeko yacyo, twemera kandi ko ayo mategeko agomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo burinda agaciro ka muntu n’uburenganzira bwe ahabwa n’Imana.”
Abashyize umukono kuri iryo tangazo barimo Abepisikopi baturuka muri leta zegereye umupaka wa Mexique na Canada, zirimo Texas, New Mexico, Washington, Michigan, California, New York, Rhode Island na Kentucky.
Bagaragaje impungenge zikomeye zijyanye n’uburyo abimukira bamwe badafashwa mu buryo bukurikije amategeko, harimo n’abakristu benshi basengera muri Kiliziya zabo.
Bongeyeho bati: “Uburenganzira bwo gukurikiranwa mu buryo bwubahiriza amategeko bwanditse mu Itegeko Nshinga ryacu. Twemera ko politiki zimwe zikoreshwa ubu mu gukurikirana abimukira zibangamira ubu burenganzira, nko kwirukana abantu mu buryo bwihuse, gufata abantu nta mpapuro zibihamya, gukoresha impapuro z’imbere mu buyobozi, gufatira abantu mu rukiko, ndetse no kubarobanura hashingiwe ku bwoko. Izi ngamba zigomba guhagarikwa.”
Iri tangazo rije mu gihe impaka ku bijyanye n’abimukira zikomeje gukaza umurego muri Amerika, cyane cyane mbere y’amatora ya Kongere (Congress) ateganyijwe mu Ugushyingo.
