Perezida wa UCI yihanganijshije ababuriye ababo mu mpanuka yabaye muri Tour du Rwanda

Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient yatangaje ko yababajwe n’impanuka ikomeye yabaye ubwo hatangizwaga Tour du Rwanda 2026, yihanganisha imiryango ifite abayo bayiguyemo.

Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru tariki 22 Gashyantare 2026 ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda, ubwo hakinwaga agace katurutse Rukomo kerecyeza i Rwamagana.

Iyi mpanuka yabereye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ubwo imwe mu modoka ziba ziherecyeje abari mu irushanwa yataga umuhanda ikagonga bamwe mu bari baje kureba iri siganwa, babiri bagahita bahasiga ubuzima.

Mu butumwa bwe, Perezida wa UCI, David Lappartient yagize ati: “Nababajwe cyane no kumva impanuka ikomeye yabaye muri Tour du Rwanda.”

Yakomeje agira ati: “UCI irihanganisha inshuti n’imiryango yagizweho ingaruka n’iyi mpanuka, kandi irifuriza abakomeretse gukira vuba.”

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba, ryavuze ko kandi abandi bantu batandatu bayikomerekeyemo, bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

FERWACY kandi yavuze Polisi y’u Rwanda yahise itangira iperereza ku cyaba cyateye iriya mpanuka yabaye ku munsi wa mbere w’iri rushanwa rimaze gukinwa uduce tubiri.

Ubwo agace ka kabiri kari kagiye gutangira kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda yapimaga abashoferi batwara ibinyabiziga biherecyeza abakinnyi n’ibitwara abafatanyabikorwa b’irushanwa, kugira ngo harebwe ko batanyoye ibisindisha mu rwego rwo gukumira ko hakongera kubaho impanuka.

Tour du Rwanda ya 2026 irakomeza kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Gashyantare, hakinwa agace ka Gatatu gahagurukira i Huye Saa 11:00, kagasorezwa i Rusizi ku ntera y’ibilometero 145.3.