OIP-1.jpg

Cameroon: Perezida ukuze ku isi yongeye gutorerwa manda nshya

Perezida wa Cameroon w’imyaka 92, Paul Biya, yatangajwe n’Urukiko rushinzwe kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga ko ari we watsinze amatora yateje impaka cyane.

Yagize amajwi 53.7%, mu gihe umukandida bari bahanganye cyane, Issa Tchiroma Bakary, yagize amajwi 35.2%.

Umukuru w’igihugu ukuze kurusha abandi ku isi Paul Biya, agiye gutangira manda ye ya munani ikurikirana, akaba yarabaye ku butegetsi bwa Cameroon kuva mu mwaka wa 1982.

Biya uzarangiza manda yotorwe afite hafi imyaka 100, amaze igihe ashyirwaho igitutu asabwa kwegura, ariko we mu gihe yiyamamazaga yavuze ko ibyiza biri imbere.

Ni mugihe Tchiroma Bakary yari yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ko ari we watsinze mbere y’uko ibyavuye mu matora bitangazwa kumugaragaro, avuga ko Urukiko rushinzwe kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rizatangaza ibyavuye mu matora byuzuyemo uburiganya.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads