Mu murwa mukuru w’ubukungu wa Cameroon, Douala, haravugwa urupfu rw’abantu bane n’abandi benshi bakomerekeye mu myigaragambyo yaturutse ku kutumvikana ku byavuye mu matora ya perezida yabaye ku wa 12 Ukwakira 2025.
Ni imyigaragambyo yagaragayemo abaturage benshi bashyigikiye Issa Tchiroma Bakary, umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi, basaba ko “ukuri ku byavuye mu matoro” gusohoka.
Guverineri wa Douala, Samuel Dieudonné Diboua, yatangaje ko abigaragambya bagabye ibitero ku bigo bya polisi, bituma inzego z’umutekano zisubiza bakoresheje imyuka iryana mu maso.
Diboua yamaganye iyo myigaragambyo yiciwemo abantu avuga ko ari ari “ibikorwa bigambiriwe by’urugomo” ndetse n’igitero gikomeye ku ituze ry’abaturage no ku mutekano w’igihugu.
Yagize ati: “Birababaje ko abantu bane babuze ubuzima bwabo.” Yanavuze ko abashinzwe umutekano benshi na bo bakomeretse.
I Garoua, umujyi ukomeye mu majyaruguru y’igihugu, inzego z’umutekano zashyamiranye n’abashyigikiye Tchiroma Bakary bari bitabiriye imyigaragambyo yatangiriye mu mahoro. Abigaragambya bari bafite ibyapa bisaba “ukuri kw’amatora” ndetse n’ubufasha bw’amahanga, harimo n’icyari cyanditseho amagambo asaba Perezida w’Amerika, Donald Trump, “kubafasha”.
Issa Tchiroma Bakary, w’imyaka 76, wahoze ari minisitiri w’itumanaho muri guverinoma ya Perezida Paul Biya, yavuze ko atazemera ibyavuye mu matora avuga ko yibwe. Mu butumwa yatangaje mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yatsinze amatora ku majwi 55%, ashingiye ku byo we yise “ibyavuye ku biro by’itora 80% by’amajwi”.
Yongeyeho ko ari we “perezida wemewe n’amategeko”, asaba abaturage gukora imyigaragambyo mu mahoro yo “kubohora Cameroon”.
Perezida Paul Biya, w’imyaka 92, amaze imyaka 43 ku butegetsi, arashaka indi manda, ibintu benshi bavuga ko byateje umunaniro n’icyizere gike mu baturage. Ishyaka rye, RDPC, ryamaganye ibyo Tchiroma avuga, rivuga ko ari ibinyoma bigamije “guhungabanya igihugu” kandi ko ari akanama ko kurinda iremezo ry’itegeko nshinga gusa gafite ububasha bwo gutangaza ibyavuye mu matora.
Iryo kanama ryamaze kwanga ibirego umunani byatanzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, rivuga ko nta bimenyetso bifatika byagaragaje uburiganya mu matora. Tchiroma we yanze gutanga ikirego muri ako kanama, avuga ko kagizwe n’abacamanza bashyizweho na Biya bityo kadashobora gukorera mu mucyo.
Umunyapolitiki Tchiroma Bakary yavukiye i Garoua, yize mu Bufaransa ibijyanye n’ubwubatsi n’ubukanishi, mbere yo gusubira muri Cameroun gukora mu kigo cya leta gishinzwe gariyamoshi.
Mu 1984, yafunzwe azira gukekwaho uruhare mu igerageza ryo guhirika Biya, ariko ntiyigeze ahamwa n’icyaha. Nyuma y’imyaka itandatu muri gereza, yaje kugaruka muri politiki, aza kuba umwe mu bavugizi b’ingenzi ba leta kugeza mu 2019.
Mu kwezi kwa Kamena 2025, Tchiroma yatangaje ko yeguye ku mwanya wa minisitiri, avuga ko agiye “guharanira impinduka”. Icyo gihe benshi babifashe nk’igitangaza, kuko yari umwe mu bantu bafatwaga nk’abizerwa bya hafi na Biya.
Ubu, igihugu kiri mu bihe by’umutekano muke no gushidikanya ku cyizere cy’amatora, mu gihe akanama ka Kameruni gashinzwe kurinda iremezo ry’itegeko nshinga gateganya gutangaza ku mugaragaro ibyavuye mu matora ku wa mbere.
Abasesenguzi bavuga ko icyo gihe gishobora kuba “ikirenga” mu mateka ya Cameroun, kuko icyo kizatangazwa gishobora gutera amahoro cyangwa kongera ubushyamirane. Mu gihe abaturage benshi bakomeje gusaba amajwi y’ukuri, abandi bahangayikishijwe n’uko igihugu gishobora gusubira mu bihe by’urugomo no guhungabanya ituze ryari rimaze imyaka.













