OIP-1.jpg

Israel na Hamas bumvikanye guhagarika intambara

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko Israel n’umutwe wa Hamas bemeranyije ku cyiciro cya mbere cy’amasezerano y’amahoro, arimo no guhagarika imirwano. Iyi nkuru yakiranywe ibyishimo byinshi n’abaturage ba Gaza ndetse nabo mujyi wa Tel Aviv muri Israel.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Trump yagize ati: “Abashimuswe bose bararekurwa vuba,” anongeraho ko “Israel izasubiza inyuma ingabo zayo kugeza ku murongo wumvikanyweho.”

Umutwe wa Hamas nawo wemeje aya masezerano, nubwo utarabona urutonde rwuzuye rw’imfungwa zawo Israel igomba kurekura nk’uko umwe mu Banyapalestine ubizi neza yabibwiye BBC News dukesha iyi nkuru.

Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko aya masezerano ari “umunsi ukomeye kuri Israel”, kandi ko guverinoma ye igiye guterana kuri uyu wa Kane ngo iyemeze ku mugaragaro.

Amasezerano ateganya ko agahenge kagomba guhita gatangira kubahirizwa nyuma y’uko guverinoma ya Israel iyemeje, ahagana saa munani z’amanywa ku isaha ya Yeruzalemu, ihuye n’iya Kigali.

Umunyamakuru wa BBC uri mu Burasirazuba bwo hagati yatangaje ko aya masezerano atanga icyizere cyo kurangiza intambara imaze imyaka ibiri, ariko ko hari ibindi bigomba kuganirwaho hagati y’impande zombi.

Aya masezerano yagezweho nyuma y’iminsi y’ibiganiro hagati ya Israel na Hamas byabereye i Sharm El-Sheikh mu Misiri, hashingiwe ku nyandiko y’amahoro bari bahawe na Donald Trump.

Ubwumvikane bwari bwitezwe na benshi nyuma y’imyaka ibiri y’intambara yatangiye ubwo Israel yagabaga igitero kuri Gaza, yihimura ku gitero umutwe wa Hamas wagabye muri Israel tariki ya 7 Ukwakira 2023, cyahitanye abantu 1,200 ndetse abandi 251 bagashimutwa.

Guhera icyo gihe, abantu bagera ku 67,183 bamaze kwicirwa muri Gaza mu bitero bya Israel, barimo abana 20,179 nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima ya Hamas.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads