Nyagatare: Ikibazo cy’amazi adahagije kiri gushakirwa umuti urambye – Visi meya Murekatete

Abaturage batuye mu murenge wa Rwimiyaga ho mu karere ka Nyagatare baravuga ko babangamiwe n’ikibazo cyo kutagira amazi ndetse naho ari akaba ashobora kuza rimwe mu kwezi, bikaba bikomera cyane mu bihe by’impeshyi.

Ni muri urwo rwego basaba ko ubuyobozi bwabafasha kuyabona mu buryo buhoraho nabo bakabasha gukoresha amazi meza kuko afite umumaro munini ku buzima bw’umuntu.

Byukusenge Vestine, umwarimu kuri G.S Rwimiyaga, aganira na ICK News yavuze ko bagiye kumara umwaka bakoresha amazi aturuka kuri nayikondo, mu bishanga ndetse n’amadamu batazi uko aya WASAC asa.

Yagize ati: “Amazi dukoresha ni ayaturuka muri nayikondo, ay’ibigega ndetse n’ayo mu madamu kandi namwe murabizi ko aba yuzuye inzoka na mikorobe zangiza ubuzima bw’abantu.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko n’ubwo hari uduce tumwe na tumwe tw’imijyi muri aka karere dufite imiyoboro y’amazi nabo ntacyo bibamariye kuko iyo bigeze mu mpeshyi ntawongera kuyatekereza.

Ati: “Dufite imiyoboro y’amazi ndetse n’amakompani atandukanye nka WASAC, Inuma n’andi, ariko ayo mazi ntaboneka. Turasaba ko ubuyobozi ndetse n’abo bireba bakemura icyo kibazo mu maguru mashya.”

Kambabazi Aline wo mu I  santere y’Akakenyeri avuga ko bakora ingendo ndende bajya gushaka amazi bigatuma abana bakererwa ishuri cyangwa bigakurura umwanda mu ngo zabo.

Ati: “Dukora ingendo ndende tujya ku migezi kuvoma, bigatuma abana bakererwa ishuri, abandi bakagenda batafuze impuzankano cyangwa batoze. Mbese biragoye, mudukorere ubuvugizi.”

Nyirabuhoro Elianna yunganira mugenzi we ahamya ko ikibazo cy’amazi muri aka gace giteye inkeke bitewe n’uburyo ahenda.

Ati: “Hano ijerekani y’amazi igura hagati ya 350 na 500 mu mpeshyi. Turasaba ko abashinzwe amazi natwe badufasha bakadusaranganya n’abandi tukayabona mu buryo buhoraho.”

Murekatete Juliet, Umuyobozi w’Ungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyagatare, yavuze ko icyo kibazo bakizi kandi ko batangiye kugishakira umuti urambye.

Yagize ati: “Ubu imiyoboro yatangiye gusanwa, ndetse naho itaragera imirimo yo kubikora irarimbanyije.”

Murekatete Juliet, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibi bari kubikorana n’abafatanyabikorwa barimo World Vision ibinyujije mu mushinga iri gukora muri aka karere hose, bityo ko mu gihe kitarambiranye amazi azatangira kwiyongera.

Hari kandi na gahunda ya Leta yo kwihutisha iterambere mu myaka itanu iri imbere (NST2), aho hazibandwa ku kugeza ku baturage amazi meza.

Nk’uko Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Gasore Jimmy yabibwiye abadepite muri Gicurasi, ngo iyi myaka itanu izarangira u Rwanda rukubye kabiri ingano y’amazi rukoresha ku munsi aho azava kuri metero kibe 343 000, akagera ku 668 000.

Ubwo Minisitiri Dr Gasore Jimmy yagezaga ku badepite uko Rwanda rukataje mu kongera amazi meza agezwa ku baturage

Binyuze muri iyi gahunda kandi ingo nshya miliyoni imwe zizagezwamo amazi meza mu gihugu hose ndetse n’imiyoboro 432 y’amazi idakora, izaba yarasanwe ikora neza.

Kuri ubu abafite amazi mu karere ka Nyagatare bari ku kigero cya 78%.