RIB yatangaje ko yafashe 26 bacyekwaho ubwambuzi bushukana binyuze kuri Telefone

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Polisi y’igihugu n’izindi nzego, Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Nzeri 2025, yafashe abantu 26 bakekwaho ubujura n’ubwambuzi bushukana bukorerwa kuri telefoni, inagaruza amafaranga angana na Milioni 15 Frw ndetse ifatira n’imitungo bakuye mu mafaranga bibye irimo amasambu, amatungo ndetse na telefone bifite agaciro ka Milioni 10 Frw.

RIB, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X (yahoze ari Twitter), yatangaje ko aba bantu bakoresha amayeri menshi atandukanye arimo kwiyitirira ibigo by’itumanaho. Bagiye bahamagara  abantu banaboherereza ubutumwa bugufi, babashuka babasaba gukanda imibare runaka kuri telefoni zabo.

Yagize iti: “Hari abashuka abantu ko bayobeje amafaranga, bakabasaba kuyabasubiza cyangwa bakabatera ubwoba ko bafungisha konti ya MoMo yabo n’andi menshi.”

RIB yakomeje ivuga ko aba bafashwe bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo: gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro, kudasobanura inkomoko y’umutungo ndetse n’icyaha cy’iyezandonke.

Umuvugizi w’uru rwego, Dr. Murangira B. Thierry, yibukije abaturarwanda kugira amakenga no kwima amatwi ababahamagara biyitirira ibigo by’itumanaho, babasaba gukanda imibare runaka bikarangira babatwaye amafaranga.

Yagize ati: “Gira amakenga, wimpe amatwi abaguhamagara kuko ibi byaha bikomoka ku kubatega amatwi ugakurikira ibyo bagutegetse.”

RIB kandi ikomeje kuburira abantu bafite imigambi yo kwishora muri ubu bujura n’ubwambuzi bushukana kubireka, ahubwo bagashaka imibereho binyuze mu buryo bwemewe n’amategeko.