Meya Rangira yabwiye abanya Kirehe ko bashonje bahishiwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, buratangaza ko mu mwaka wa 2024–2025 hari byinshi bishimira birimo umusaruro abaturage bagezeho ku giti cyabo ndetse n’iterambere rusange ry’aka karere.

Nk’uko byatangajwe na Meya Rangira Bruno, ku wa 1 Kanama 2025, ubwo ubuyobozi bw’akarere bwifatanyaga n’abaturage bo mu murenge wa Mahama kwizihiza Umuganura, yavuze ko abaturage bagomba kubungabunga ibyagezweho kugira ngo buri wese ahore ku isonga.

Yagize ati: “Turishimira ko ubu twihagije mu biribwa, kuko muri aka karere nta hantu na hamwe dushobora kuvuga ko hari inzara. Gusa ndabasaba ko imbaraga mwashyizemo n’ibyo mwagezeho tubyishimira twese.”

Yakomeje agaragaza ko uretse ibyo, hari n’ibikorwa remezo byinshi bimaze kugerwaho, birimo amashanyarazi n’amazi meza.

Ati: “Turishimira ko amashanyarazi yamaze kugera henshi, kandi n’aho ataragera dufite umushinga munini uzayagezayo. Hari n’ibikorwa byo kugeza amazi meza mu duce tutarayabona bitarenze mu Kuboza 2025.”

Uyu mushinga, avuga ko uzatangirira mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Mahama, nyuma hazakurikireho utundi tugari two muri uwo murenge, ndetse n’abatuye mu duce duhana imbibi n’Umurenge wa Nyamugali.

Meya Rangira, yagarutse no ku bindi bikorwa byatashywe muri uyu mwaka.

Ati: “Twatashye isoko rya kijyambere riri i Mahama ryiswe Mahama Business Center. N’ubwo abarikoreramo bakiri bacye, turateganya no kubaka irindi soko rinini n’agakiriro muri uyu murenge bitarenze mu mpera z’uyu mwaka.”

Yongeye kwizeza abaturage b’i Mahama ko umuhanda wa kaburimbo bari bamaze igihe bategereje ko ukorwa ugiye gushyirwamo kaburimbo.

Meya Rangira Bruno uyobora akarere ka Kirehe

Yagize ati: “Umuhanda uhuza Mahama na Rusozi ugiye gushyirwamo kaburimbo. Ingengo y’imari yarabonetse, hasigaye gutanga amasoko. Turabizeza ko uyu mwaka uzarangira imirimo yaratangiye.”
Hari n’undi mushinga wari umaze igihe utegerejwe w’icyanya cyuhirwa uzakorwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka dutangiye wa 2025–2026.

Ati: “Twagiye dutinda kubera abafatanyabikorwa b’Abahinde twari dufite, ariko uyu mwaka turizera ko bizasozwa. Nka mwe mwahawe ibikorwa remezo mu mirima yanyu, mugomba gukorana umwete kugira ngo bitazapfa ubusa.”

Ashingiye kuri ibi, Meya Rangira yasabye buri wese kugira uruhare mu gusigasira ibyagezweho, batangira amakuru ku gihe.

Ubushakashatsi bwa karindwi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) bwasohotse muri Mata 2025, bwagaragaje ko Akarere ka Kirehe karwanyije ubukene mu baturage ku kigero cya 14.2%, byatumye gafata umwanya wa gatanu mu turere mirongo itatu tugize Igihugu cy’u Rwanda.