OIP-1.jpg

Barack Obama n’umugore we Michelle bashyize umucyo ku bivugwa ko batandukanye

Barack Obama na Michelle Obama bongeye kunyomoza ibihuha byavugaga ko batandukanye, nyuma y’amezi menshi hibazwa ku mibanire yabo mu rugo.

Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari umushyitsi kuri podcast y’umugore we Michelle afatanyije na musaza we Craig Robinson, yitwa IMO.

Muri iki kiganiro,bombi bahakanye bivuye inyuma ibyo kuba batagicana uwaka.

Craig Robinson yabajije aseka ati: “Ese muracyakundana koko?” Michelle amusubiza ati: “Yego, ibindi byose ni ibihuha.” Obama nawe yisekera, yongeyeho ati: “Iyo tutari kumwe, abantu bahita batekereza ko twatandukanye.”

Michelle yakomeje agira ati: “Mu myaka yose tumaranye, nta na rimwe nigeze ntekereza kureka uyu mugabo wanjye.” Yongeraho ati: “Nubwo twahuye n’ibigeragezo byinshi, kugumana na Barack byamfashije kurushaho kuba umuntu mwiza.”

Craig yavuze ko abantu batandukanye bajya bamubaza ku mubano wa mushiki we Michelle. Yatanze urugero rw’umugore wigeze kumusaba ko bafata ifoto, ahita anamubaza ati: “Ese noneho Obama yakoze iki?” We amusubiza amwenyura ati: “Ese ni nde wakubwiye ko ari we wakoze ikosa?”

Ibihuha by’uko batandukanye byatangiye guhwihwiswa ubwo Michelle yarekeraga kujya mu birori bimwe na bimwe bikomeye, aho abashakanye basanzwe bajyana, nko mu muhango w’irahira rya Donald Trump ndetse n’ishyingurwa rya Perezida Jimmy Carter.

Obama na Michelle bamaze imyaka igera kuri 33 bashakanye, bakaba barabyaranye abakobwa babiri: Malia w’imyaka 26 na Sasha w’imyaka 24.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads