Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje kuri uyu wa Kabiri ko agahenge hagati ya Israel na Iran katangiye gushyirwa mu bikorwa, anasaba impande zombi kukubahiriza, ibyazamuye icyizere cyo kurangiza intambara imaze iminsi 12, nubwo ibitero byahitanye abantu byakomeje kugaragara mu bihugu byombi.
Ibi kandi byemejwe na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, wavuze ko igihugu cye cyemeye icyifuzo cya Trump cyo guhagarika imirwano, ashimangira ko Israel yageze ku ntego yo gusenya ibitwaro bya kirimbuzi n’ibisasu bya misile bya Iran.
Mu itangazo ryasohowe na Netanyahu ryagiraga riti: “Israel irashimira Perezida Trump na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bufasha bwabo mu kurinda umutekano ndetse no kugira uruhare mu kurandura icyago cya kingufu za kilimbuzi za Iran.”
“Itangazo ryakomeje rigira riti: “Mu rwego rwo kuzirikana ko intego z’ibikorwa bya gisirikare zagezweho, kandi mu bufatanye busesuye na Perezida Trump, Israel yemeye icyifuzo cya Perezida cyo gushyiraho agahenge ku mpande zombi.”
Netanyahu yavuze kandi ko Israel izasubiza bikomeye ku muntu uwo ari we wese uzagerageza kurenga ku masezerano y’agahenge.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yatangaje ati: “Agahenge katangiye kubahirizwa. Murasabwa kutakarengaho!”
Itangazo rye ryaje nyuma y’uko Iran yari imaze kurasa urukurikirane rw’ibisasu, byahitanye abantu bane nk’uko serivisi y’imbangukiragutabara ya Israel yabitangaje, mu gihe abayobozi b’i Tehran batangaje ko abantu icyenda bapfiriye mu gitero cyabereye mu majyaruguru ya Iran mu gitondo cyo kuri uyu wqa Kabiri.
Ubwo Trump yatangazaga ku wa Mbere ibyo yise agahenge kuzuye ko kurangiza intambara, byagaragaraga ko yashakaga kuvuga ko Israel na Iran zari buhabwe umwanya wo kurangiza ibikorwa bya gisirikare byari biri gukorwa, hanyuma agahenge kagatangira mu byiciro.
Itangazo rye ryaje nyuma y’uko intambara yari yafashe intera guhera ku Cyumweru, ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabaga ibitero ku bikorwa by’ingufu kirimbuzi bya Irani igahita yihorera irasa ibisasu bya misile ku birindiro by’igisirikare cya Amerika biri muri Qatar ku wa Mbere.
Icyakora, mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yahakanye ko hari amasezerano y’agahenge yabayeho. Ariko yavuze ko mu gihe Israel yahagarika ibitero byayo bitarenze saa kumi za mu gitondo ku isaha ya Tehran, “ntituzagira umugambi wo gukomeza kwihorera nyuma y’aho.”
Araghchi yavuze ko icyemezo cya nyuma “ku ihagarikwa ry’ibikorwa byacu bya gisirikare” kizafatwa nyuma, anashimira ingabo za Iran, avuga ko “zihoreye ku gitero cyose cy’umwanzi kugeza ku munota wa nyuma.”
