Banki y’Isi yakuyeho ibihano yafatiye Uganda kubera itegeko rikumira abo muri LGBTQ

Ku wa Kane Banki y’Isi yatangaje ko igiye gukuraho itegeko rihagarika inguzanyo muri Uganda nyuma y’imyaka ibiri ishize, ubwo icyo gihugu cyashyiragaho itegeko rikumira abantu bo mu itsinda rya LGBTQ.

Iyi banki yahagaritse gutera inkunga igihugu cya Uganda muri Kanama 2023 nyuma y’uko inteko ishinga amategeko y’iki gihugu yemeje itegeko ryo kurwanya abaryamana bahuje ibitsina, ivuga ko iryo tegeko rihabanye n’indangagaciro zayo.

Ihuriro riharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda rivuga ko guhera ubwo, abantu amagana birukanywe mu ngo zabo, bakorerwa ihohoterwa cyangwa bagafatwa bagafungwa bazira uburyo bitwara ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina nk’uko bitangazwa na BBC.

Icyakora Banki y’Isi ivuga ko yizeye ko “ingamba nshya zo gukumira ibibazo” zizatuma ishobora gusubukura gutanga inkunga mu buryo butabangamira cyangwa ngo buhe ubusumbane abantu bo mu itsinda rya LGBTQ.

Umuvugizi wa Banki y’Isi yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko iyo banki yakoranye n’inzego za leta ya Uganda mu gushyiraho ingamba zikomeye zo gukumira ingaruka mbi zishobora guterwa n’iryo tegeko.

Yagize ati: “Banki y’Isi yafatanyije na guverinoma ya Uganda n’abandi bafatanyabikorwa bo muri icyo gihugu mu gushyira mu bikorwa no kugerageza ingamba zo kurwanya ivangura.”

Yakomeje agira ati: “Banki y’Isi ntishobora kugera ku ntego yayo yo kurandura ubukene no guteza imbere imibereho myiza isangiwe ku isi itekanye, abantu bose batabasha kugira uruhare no kungukira mu mishinga dutera inkunga.”

Uyu muvugizi utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Reuters kandi ko: “Ku bw’ibyo, Banki yateguye imishinga mishya itatu mu byiciro bikenewe cyane mu iterambere – kurengera abatishoboye, uburezi, n’impunzi/abimuwe ku gahato – kandi iyo mishinga yemejwe n’Inama y’Ubutegetsi.”

Banki y’Isi ni imwe mu nkomoko nini y’imari yinjira muri Uganda iturutse hanze, ikagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ibikorwa remezo. Kubaka imihanda no gukwirakwiza amashanyarazi mu buryo bunini nimwe mu mishinga migari iyo banki ishyigikira muri icyo gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Afurika.

Uganda ni kimwe mu bihugu byinshi byo muri Afurika—birimo na Ghana na Kenya—byashyizeho ingamba mu myaka ya shize zigamije kugabanya uburenganzira bw’abantu bo mu itsinda rya LGBTQ.

Amakuru y’iri tegeko ryo muri Uganda rikumira abaryamana bahuje ibitsina ryashyizweho mu 2023 ryamaganwe n’amahanga cyane cyane ibihgu byo mu burengerazuba bw’Isi.