None tariki ya 6 Kamena 2025, mu mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo, haratangira imikino izagena uko amakipe azahura muri 1/4 cy’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) 2025.
Iyi gahunda yo gushyiraho uko amakipe azahura (seeding system) yatangijwe mu 2024, igamije ko amakipe akomeye atazajya ahita ahura hagati yayo hakiri kare. Ahubwo akabanza gukina n’ayabonye amanota make.
No muri uyu mwaka, amakipe yabaye aya mbere mu matsinda azahura n’ari munsi yayo ku rutonde.
Al Ahli Tripoli yo muri Libya ni yo yabaye iya mbere nyuma yo gutsinda imikino yose 6 mu itsinda ryayo, kandi ifite itandukaniro ry’amanota (point differential) ryiza kurusha ayandi makipe. Kuri uyu wa Gatanu, irahura na Al Ittihad Alexandria yo mu Misiri, nayo itaratsindwa umukino n’umwe muri 6 yakinnye.
Ni umukino utegerejwe na benshi kuko aya makipe yombi azwiho kugira abakinnyi bakomeye. Abenshi mu bayakurikiranira hafi bavuga ko uyu mukino wakabaye ariwo wa nyuma (final) w’uyu mwaka.
N’ubwo ari ubwa mbere aya makipe yitabiriye imikino ya nyuma ya BAL, yose yageze kuri uru rwego akoresheje imbaraga nyinshi.
Tariki ya 18 Gicurasi muri BK Arena, Al Ahli Tripoli yabonye itike yayo ibikesha gutsinda Nairobi City Thunder yo muri Kenya ku manota 115-87, ishyiraho agahigo ko gutsinda amanota 3 inshuro 20 (three-pointers) mu mukino umwe. Ibi byakurikiye agahigo kari gafitwe na Al Ittihad Alexandria ubwo yatsindaga amanota 3 inshuro 16 mu mukino yakinnye na Rivers Hoopers yo muri Nigeria ku itariki 8 Mata i Rabat.
Kuri uyu munsi kandi, ikipe ya Kriol Star iracakirana na FUS Rabat. Aya ni amakipe atari asanzwe aziranye kuko ari ubwa mbere agiye guhura, bitewe n’inzira zitandukanye yanyuzemo.
FUS Rabat yatsinze Conference ya Kalahari ya 2024 i Pretoria, ihita ibona itike ya BAL. Kriol Star yo, yanyuze mu nzira igoye izwi nka “Road to BAL”, iba ikipe ya mbere yo mu birwa bya Cape Verde igeze muri BAL.
Mu mukino wa nyuma wa Sahara Conference i Dakar, Kriol Star yatunguye benshi itsinda Petro de Luanda yo muri Angola ku manota 71-69 mu minota y’inyongera, bituma inegukana igikombe cya BAL cya 2024.
Ku rundi ruhande, FUS Rabat nayo yitwaye neza muri conference yayo, itsinda imikino ibiri itsindwa ine, ariko yariyubatse cyane izana abakinnyi bashya mbere y’iyi mikino.
Bukeye bwaho ku wa Gatandatu tariki ya 7 Kamena, Petro de Luanda izahura na APR BBC, mu gihe US Monastir izakina na Rivers Hoopers. Imikino yose izabera kuri SunBet Arena i Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Petro de Luanda yo muri Angola na APR BBC yo mu Rwanda zose zasoje imikino y’amatsinda zinganya amanota kuko zatsinze imikino 3 zitsindwa indi 3 (3–3). Petro de Luanda yerekeje i Pretoria ifite intego yo kurinda igikombe yegukanye mu 2024, mu gihe APR BBC iri kwitabira imikino ya nyuma ya BAL ku nshuro ya mbere. APR ivuga ko yifuza kwandika amateka, cyane ko yasinyishije umukinnyi ukomeye w’umunyasudani y’Epfo, Nuni Omot, wahawe igihembo cy’umukinnyi w’irushanwa (MVP) muri BAL ya 2023.
Aya makipe yombi yigeze guhura mu mwaka wa 2009 mu mikino ya FIBA Africa Champions Cup yabereye i Kigali, aho Petro de Luanda yatsinze APR ku manota 84-69. Icyo gihe, Petro yasoreje ku mwanya wa kabiri, APR isoza ku mwanya wa gatatu.
Undi mukino uteganyijwe kuwa Gatandatu ni uwo hagati ya US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.
Amateka agaragaza ko US Monastir na Rivers Hoopers bamaze guhura inshuro enye muri BAL, buri kipe itsinda kabiri. Bahuye bwa mbere muri BAL ya 2021 i Kigali, aho US Monastir yatsinze Hoopers ku manota 99-70. Nyuma y’imyaka itatu, mu 2024, Hoopers yatsinze US Monastir ku manota 92-88.
Biteganyijwe ko amakipe azakina iyi mikino yo gutegura 1/4 ari umunani arimo, APR BBC yo mu Rwanda, Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Al Ittihad Alexandria yo mu Misiri, Kriol Star ituruka muri Cap-Vert, FUS Rabat yo muri Maroc, US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers ituruka mu gihugu cya Nigeria.