Kuri iki cyumweru, tariki ya 18 Gicurasi 2025, Papa Leo XIV yasomye Misa yo gutangiza ku mugaragaro ubutumwa bwe nk’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi aho yasabye abantu gutera intambwe basanga Imana kandi bakundana, anasabira amahoro ibice by’Isi bishegeshwe n’intambara.
Papa Leo XIV yasomeye iyi Misa abantu barenga 200,000 bari bakoraniye ku mbuga ya Mutagatifu Petero i Vatican, barimo n’ibikomerezwa nka bami, abamikazi, ibikomangoma, n’abakuru b’ibihugu bose hamwe barenga 200, barimo Perezida Brice Oligui Nguema wa Gabon, Bola Tinubu wa Nigeria, Volodymyr Zelensky wa Ukraine na JD Vance visi perezida wa Amerika.
Uyu munsi kandi, nibwo bwa mbere Papa mushya yashyizwe mu modoka izwi nka Papa Mobile agenda aramutsa imbaga yari iri aho ari na ko na bo batera hejuru bavuga ngo “Viva il Papa” (Narambe Papa) na “Papa Leone” (Izina rye ry’ubupapa mu Igitaliyani).

Papa Leo XIV ni Papa wa 267 wa Kiliziya Gatolika kandi ni we wa mbere watowe ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma gato yo gutorwa ku wa 8 z’uku kwezi, yasomye Misa ye ya mbere muri Shapeli ya Sistine agaragiwe n’abakaridinali bamutoye.
Mu Misa yo kuri iki cyumweru ni yo ya mbere asomeye imbaga ari na yo kumurikwa kumugaragaro nka Papa.
Mu butumwa yatangiye muri iyi Misa yo kumurikwa kumugaragaro nka Papa, Leo XIV yasabye Kiliziya gukundana no kunga ubumwe nk’umuryango mu nzira igana ku Mana.
Yagize ati: “Natoranyijwe, ubwanjye ntabikwiriye, none ubu, n’ubwoba n’umushyitsi, nje mbasanga nk’umuvandimwe, ushaka kuba umugaragu w’ukwemera kwanyu n’ibyishimo byanyu, ngo tujyane mu nzira igana ku rukundo rw’Imana, kuko ishaka ko twunga ubumwe mu muryango umwe”.
Muri iyi Misa, abakristu Gatolika bakunda kwita ‘Misa y’umuganura’, niyo Papa Leo XIV yambikiwemo bimwe mu bimenyetso byambarwa n’umushumba wa Kiliziya Gatolika uri mu nshingano.
Ibyo ni impeta ya zahabu muri kiliziya bita “Impeta y’umurobyi” cyangwa “Impeta ya Petero” yemeza ko abaye umusimbura w’intumwa Petero na we wahoze ari umurobyi nk’uko bibiriya ibivuga. Iyi yayambitswe ku kiganza cy’iburyo.
Yambitswe kandi ikindi kimenyetso ndangabubasha kizwi nka ‘Pallium’, ni umurimbo wera utamirizwa mu bitugu hejuru y’ikanzu yambarwa na Papa.
Muri iyi misa, Karidinali Firdolin Ambongo wo muri DR Congo, umwe mu bahabwaga amahirwe yo gutorerwa uyu mwanya, yasomye isengesho ryo gusabira mugenzi we watowe ngo asohoze neza imirimo yatorewe.
Mu butumwa bwe kandi, Papa Leo XIV yavuze ko mu Isi ya none yuzuye ibikomere by’urwango, urugomo, ubwoba, n’ubukungu bukoresha umutungo kamere w’Isi bugatindahaza abakennye cyane, cyane ko Kiliziya ishaka kuba ahantu h’ubumwe, ubufatanye, n’ubuvandimwe muri iyi si.
Yagize ati: “Turashaka kubwira Isi, mu kwicisha bugufi n’ibyishimo, ngo: Nimurangamire Kristu! Nimumwegere! Mwakire ijambo rye rimurikira kandi rigakomeza.”
Mu gusoza iyi Misa, Papa Leo XIV yasabiye amahoro ibice bishegeshwe n’intambara ku Isi. Muri iri isengesho rizwi nka Regina Caeli yasabiye abazahajwe n’intambara, by’umwihariko muri Gaza, Myanmar, na Ukraine.
