U Buhinde: Abantu 14 bamaze kwicwa no kunywa inzoga ihumanye

Kuri uyu wa Kabiri, Polisi yo mu ntara ya Punjab mu gihugu cy’Ubuhinde, yatangaje ko abantu 14 bamaze kwitaba Imana naho abandi batandatu bakaba  bajyanywe mu bitaro barembye cyane nyuma yo kunywa inzoga bikekwa ko yari irimo uburozi.

Iyi nzoga yo mu bwoko bwa liquor yanyowe n’abaturage bo mu dusantere dutanu turi muri kilometero 19 uvuye mu mujyi wa Amritsar mu majyaruguru y’u Buhinde. Uduce twibasiwe ni Therwal, Marri, Patalpuri, Talwandi, na Bhangali, twose tukaba duherereye muri uwo mujyi.

Ibi byemejwe na Maninder Singh, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Amritsar, wavuze ko “imfu 14 arizo zimaze kwemezwa naho abandi batandatu barwariye mu bitaro.”

Polisi yahise ita muri yombi abantu barindwi bakekwaho kugira uruhare mu gukwirakwiza iyo nzoga. Barimo Prabhjeet Singh, ukekwa kuba ari we wacuruzaga iyo inzoga, hamwe na murumuna we Kulbir Singh uzwi nka Jaggu, Sahib Singh uzwi nka Sarai baturuka Mardi Kalan, ndetse na Gurjant Singh na Ninder Kaur baturuka Thirenwal.

Sakshi Sawhney, Umuyobozi Mukuru muri Amritsar, yatangaje ko bohereje abaganga mu dusantere twibasiwe kugira ngo bagenzure abantu bose baba baranyoye iyo nzoga yanduye.

Yagize ati “Abagaragaje ibimenyetso barimo kujyanwa kwa muganga byihuse kugira ngo umubare w’abapfa udakomeza kwiyongera.”

Kunywa inzoga z’inkorano cyangwa zitemewe n’amategeko ni ikibazo kimaze igihe mu Buhinde, cyane cyane mu byaro aho abaturage bazigura kubera ko zihendutse.

Si ubwa mbere ibi bibaye. Kuko mu 2020, mu ntara ya Punjab higeze gupfa abarenga 100 bazize inzoga nk’izi.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.