Leta ya Sudani yahagaritse umubano wa dipolomasi na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), nyuma yo gushinja kenshi iki gihugu cyo mu burasirazuba bwo hagati gushyigikira umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF) uhanganye n’ubutegetsi mu ntambara y’abenegihugu.
BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko ibi byatangajwe mu gihe ingabo za RSF zashinjwaga ibitero byibasiye umujyi wa Port Sudani usanzwe uzwiho umutekano. Ibyo bitero byatangiye ku cyumweru kugeza kuri uyu wa gatatu.
Ejo ku wa kabiri, Minisitiri w’ingabo muri Sudani, Yassin Ibrahim, yashinje UAE ko yarenze ku busugire bw’igihugu cye binyuze mu “ntumwa yayo”, RSF.
Icyakora, UAE yakomeje guhakana inshuro nyinshi ibirego bivuga ko itera inkunga y’amafaranga, intwaro ndetse n’iya politiki Ingabo za RSF.
Imyaka ibiri y’intambara yahitanye abantu ibihumbi, ituma miliyoni nyinshi bahunga ingo zabo, ndetse itera ibibazo by’ubutabazi bukabije ku isi.
Minisitiri w’Ingabo, yatangaje ko Sudani izakura ambasaderi wayo muri UAE ndetse ifunge ibiro bya dipolomasi biyihagarariye muri icyo gihugu cyo mu kigobe.
Akanama gashinzwe umutekano kashinje UAE kuba yarahaye RSF intwaro zikomeye kandi zayifashije kugaba ibitero bikomeye ku bikorwaremezo byo mu mujyi wa Port Sudan kuva ku cyumweru- ibyataumye iyi ntambara imaze imyaka ibiri irushaho gukaza ummurego.
Guhera ku cyumweru, ibitero by’utudege tutagira abapilote (drone) byibasiye ikibuga cy’indege mpuzamahanga, sitasiyo y’amashanyarazi ikomeye na hoteri muri Port Sudani. Ingabo za Leta zashinje RSF kuba inyuma y’icyo gitero, ariko uyu mutwe w’oitwara gisirikare nturagira icyo ubivugaho.
Ni mu gihe kandi muri iki gitondo, ingabo za Sudani zatangaje ko zaburijemo igitero cyari kigamije kwibasira ikigo kinini cy’igisirikare kirwanira mu mazi.
umwe mu bantu utatangajwe amazina yabibwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Utudege tutagira abapilote twahananuwe n’ibisasu birwanya indege.”
Kugeza ubu, Port Sudan yari yararinzwe ibitero by’indege kandi yafatwaga nk’ahantu hatekanye mu gihugu cyugarijwe n’intambara.
Igisirikare cya Sudani cyakunze gushinja UAE guha intwaro umutwe w’itwara gisirikare wa RSF.
Icyemezo cyo gucana umubano hagati y’ibihugu byombi kandi, kije nyuma y’aho ku wa mbere, urukiko rukuru rwa Loni rwatesheje agaciro ikirego cya Jenoside Sudani yashinjaga UAE.
Gusa, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yahakanye inshuro nyinshi ibyo birego.
