Abakardinali 133 Biteguye Gutora Umusimbura wa Papa Fransisiko

Tariki ya 7 Gicurasi 2025, i sa kumi n’igice ni bwo i Vatikani, abakardinali bazinjira mu mutambagiro binjire muri Shapeli Sisitine bakore inama y’umuhezo (conclave); iryo jambo “conclave” rituruka ku Kilatini cum clavis (ahafungishije urufunguzo). Muri iyo nama nibwo ibikorwa byo gutora Papa mushya uzasimbura Papa Fransisiko witabye Imana tariki ya 21 Mata afite imyaka 88, bizatangira. Bizabimburirwa n’indirimbo ya Veni Creator Spiritus nyuma hakurikiraho indahiro y’abakardinali.

Ibi bikorwa bizaba nyuma y’iminsi icyenda y’amasengesho azwi nka Novemdiales yo gusabira Papa Fransisiko.

Mu gihe isi yose itegereje uzaba Papa mushya, iminsi ibanziriza amatora ya Papa mushya ikomeje kugaragaza byinshi ari nako byinshi bivugwa ku bijyanye n’uzaba Papa mushya. 

Bimwe mu biri kuvugwa ni uko amatora y’uyu mwaka arimo impinduka nyinshi, harimo n’uko Abakaridinali benshi ari bashya mu matora, bikaba bishobora gutuma habaho impinduka zitunguranye nk’uko byagenze mu matora ya Papa Yohani Pawulo II na Papa Fransisko.

Hari amahirwe ko Papa mushya ashobora kuva muri Afurika cyangwa Aziya, ariko kandi bishoboka ko u Butaliyani bwakongera guturukamo Papa nyuma y’imyaka hafi 50.

Nubwo Abakardinali 135 ari bo bari bujuje ibisabwa kugira ngo bitabire itora rya Papa mushya, umubare ukomeje kugabanuka kuko hari babiri bamaze kwikura mu matora kubera ibibazo by’uburwayi.

Abo ni Kardinali Antonio Cañizares wo muri Esipanye na Kardinali John Njue wo muri Kenya aho batazashobora kujya i Roma kubera ibibazo by’uburwayi.

Ku nshuro ya mbere, Abakardinali bazatora bazaba barenze umubare 120 uteganywa n’Itegeko Nshinga rya Vatikani kuko nta gihundutse abashobora kuzatora ari 133.

Indi nkuru wasoma: Vatikani yatangaje itariki yo gutangira amatora ya Papa mushya

Abakardinali benshi muri bo, hafi 80%, bashyizweho na Papa Fransisiko, harimo n’abaturuka mu bice bitari bisanzwe bihagarariwe cyane, nk’Aziya n’Afurika.

Abakardinali 17 bakomoka muri Afurika

  • Stephen Brislin (Afurika y’Epfo), w’imyaka 68, Arikiyepisikopi wa Johannesburg. Yagizwe kardinali ku wa 30 Nzeri 2023 na Papa Fransisiko.
  • Jean-Paul Vesco (Algeria), w’imyaka 63, Arikiyepisikopi wa Alger. Yagizwe kardinali ku wa 7 Ukuboza 2024 na Papa Fransisiko.
  • Philippe Ouédraogo (Burukina Faso), w’imyaka 79, yahoze ari Arikiyepisikopi wa Ouagadougou. Yagizwe kardinali ku wa 22 Gashyantare 2014 na Papa Fransisiko.
  • Arlindo Gomes Furtado (Cape-Verd), w’imyaka 75, Umwepiskopi wa Santiago muri Cape-Verd. Yagizwe kardinali ku wa 14 Gashyantare 2015 na Papa Fransisiko.
  • Dieudonné Nzapalainga (Repubulika ya Santarafurika), w’imyaka 58, Arikiyepisikopi wa Bangui. Yagizwe kardinali ku wa 19 Ugushyingo 2016 na Papa Fransisiko.
  • Ignace Bessi Dogbo (Côte d’Ivoire), w’imyaka 63, Arikiyepisikopi wa Abidjan. Yagizwe kardinali ku wa 7 Ukuboza 2024 na Papa Fransisiko.
  • Jean-Pierre Kutwa (Côte d’Ivoire), w’imyaka 79, yahoze ari Arikiyepisikopi wa Abidjan. Yagizwe kardinali ku wa 22 Gashyantare 2014 na Papa Fransisiko.
  • Berhaneyesus Demerew Souraphiel (Ethiopia), w’imyaka 76, Arikiyepisikopi wa Addis-Abeba. Yagizwe kardinali ku wa 14 Gashyantare 2015 na Papa Fransisiko.
  • Peter Kodwo Appiah Turkson (Ghana), w’imyaka 76, yahoze ari Umuyobozi wa Dikasiteri ishinzwe iterambere ryuzuye rya muntu. Yagizwe kardinali ku wa 21 Ukwakira 2003 na Papa Yohani Pawulo wa II.
  • Robert Sarah (Guinea), w’imyaka 79, yahoze ari Umuyobozi wa Dikasiteri ishinzwe imihango mitagatifu ya liturujiya n’amasakaramentu. Yagizwe kardinali ku wa 20 Ugushyingo 2010 na Papa Benedigito wa XVI.
  • Désiré Tsarahazana (Madagascar), w’imyaka 70, Arikiyepisikopi wa Toamasina. Yagizwe kardinali ku wa 28 Kamena 2018 na Papa Fransisiko.
  • Cristóbal López Romero (Marroc), w’imyaka 72, Arikiyepisikopi wa Rabat. Yagizwe kardinali ku wa 5 Ukwakira 2019 na Papa Fransisiko.
  • Peter Ebere Okpaleke (Nigeria), w’imyaka 62, Umwepiskopi wa Ekwulobia. Yagizwe kardinali ku wa 27 Kanama 2022 na Papa Fransisiko.
  • Fridolin Ambongo Besungu (Repubulika ya Demokarasi ya Kongo), w’imyaka 65, Arikiyepisikopi wa Kinshasa. Yagizwe kardinali ku wa 5 Ukwakira 2019 na Papa Fransisiko.
  • Antoine Kambanda (Rwanda), w’imyaka 66, Arikiyepisikopi wa Kigali. Yagizwe kardinali ku wa 28 Ugushyingo 2020 na Papa Fransisiko.
  • Stephen Ameyu Martin Mulla (Sudani y’Epfo), w’imyaka 61, Arikiyepisikopi wa Juba. Yagizwe kardinali ku wa 30 Nzeri 2023 na Papa Fransisiko.
  • Protase Rugambwa (Tanzaniya), w’imyaka 64, Arikiyepisikopi wa Tabora. Yagizwe kardinali ku wa 30 Nzeri 2023 na Papa Fransisiko.

Indi nkuru wasoma: Amateka y’Aba Papa b’Abanyafurika

Inama z’Inteko y’Abakardinali zirakomeje kugira ngo baganire ku miterere ya Kiliziya ndetse n’icyo Abakardinali bifuza ku ko Kiliziya igomba kuba ihagaze mu myaka iri imbere.

Mu biganiro bimaze iminsi biba, byavuzwe ko habayeho kutumvikana hagati y’abashyigikiye impinduka za Papa Fransisiko n’abazirwanya. Abakaridinali nka Joseph Zen na Beniamino Stella, batazaba bari mu nteko itora, banenze cyane icyemezo cy’uwahoze ari Papa cyo gushyira abalayiki, harimo n’abagore, mu myanya y’ubuyobozi bukuru muri Vatikani.

Ibi byagaragaye cyane mu gushyiraho Sr. Simona Brambilla na Sr. Raffaella Petrini mu myanya ikomeye. 

Ibindi bibazo byateje impaka muri sinodi yo kwiga ku bibazo by’umuryango, ni iby’abashakanye batandukanye bakongera gushaka, ibibazo by’ababana bahuje igitsina.

Bimwe mu bibazo bikomeye biri kwigwaho kandi birimo imicungire y’umutungo wa Vatikani, impinduka zakozwe na Papa Fransisiko, ubusumbane bw’Abakaridinali n’ibindi.

Nubwo Papa Fransisiko yakoze impinduka mu micungire y’imari ya Vatikani, harimo no kugabanya ibihombo, Vatikani iracyahanganye n’ibibazo by’ubukungu. Mu 2023, Vatikani yagaragaje igihombo cya miliyoni 83 z’amayero, ndetse n’ikigega cy’imperekeza kikaba kicyugarijwe n’ibibazo by’ubukungu.

Nyuma y’ibi biganiro, Abakardinali bazifungirana muri Shapeli ya Sisitine kuva tariki ya 7 Gicurasi 2025.

Abakaridinali benshi bifuza ko amatora azagenda neza kandi vuba, nk’uko byagenze mu matora abiri aheruka, aho Papa watowe yabonekaga mu minsi itarenze ibiri.

Mu bijyanye n’imibanire mpuzamahanga, amatora y’uyu mwaka afite ingaruka ku mubano wa Vatikani n’ibindi bihugu, cyane cyane mu bijyanye na politiki mpuzamahanga.

Urugero rutangwa n’inzobere mu mibanire mpuzamahanga, ni uko amatora ya Papa mushya ashobora kugira ingaruka ku mubano wa Vatikani n’Ubushinwa, cyane cyane ku bijyanye n’ubwigenge bwa Tayiwani. Vatikani ishaka gukomeza umubano n’Ubushinwa ariko idatesheje agaciro Tayiwani, bikaba bishobora kugira ingaruka ku matora.

Tayiwani iri mu bihugu byari bihagarariwe n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru ubwo Papa Fransisiko yashyingurwaga. Icyakora, u Bushinwa ntibwifuza ko Vatikani ikomeza kugirana umubano na Tayiwani.

Indi nkuru wasoma: Ibyo wamenya kuri Conclave

Bamwe mu Bakardinali bavugwa cyane ndetse bahabwa amahirwe yo kuba havamo uwasimbura Papa Fransisiko barimo Kardinali Pietro Parolin, Umutaliyani wari Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani kuva muri 2013, Kardinali Luis Antonio Tagle, Umunyafilipine uzwiho gushyigikira impinduka za Papa Fransisiko, Kardinali Matteo Zuppi, Umutaliyani uzwiho ubushobozi mu biganiro by’amahoro no kuba umuhuza, Kardinali Peter Turkson, Umunyaghana wigeze kuvugwa cyane mu matora ya 2013, akaba azwiho guharanira ubutabera n’iterambere rirambye, Kardinali Péter Erdő, Umunyahongiriya uzwiho kutemera impinduka zimwe na zimwe zakozwe na Papa Fransisiko, harimo no kwemera ko Abakirisitu bashakanye bwa kabiri guhabwa isakaramentu, Kardinali Fridolin Ambongo Besungu, Umunyekongo uzwiho kutavuga rumwe n’ibijyanye no guha umugisha abaryamana bahuje ibitsina.

Mu bandi havugwa kandi Karidinali Robert Sarah ukomoka muri Guinea.

Nubwo aba bakandida bavugwa cyane, amateka yagaragaje ko hari ubwo hatorwa utari mu bavugwaga cyane, nk’uko byagenze kuri Papa Yohani Pawulo wa II na Papa Fransisiko.

Nubwo kandi mu bavugwa cyane harimo Abanyafurika, Abasesenguzi bavuga ko bigoye ko hatorwa Papa uturuka muri Afurika kuko kugera uyu munsi, nta Mukardinali wo muri Afurika uri mu buyobozi bukuru bwa Vatikani (Roman Curia) ndetse nta n’ibiro bya Vatikani na bimwe biyobowe n’Umunyafurika.

Icyakoze uko amatora akorwa, bivugwa ko bidashingira ku kuba umuntu ari mu buyobozi cyangwa yarabaye mu buyobozi bwa Vatikani.

Indi nkuru wasoma: Abakaridinari bahabwa amahirwe

Muri rusange, abagize Inteko y’abatora bagera ku 133, harimo: Abanyaburayi 52, Abanyaziya 23, Abanyamerika bo muri Amerika yo hagati n’Amajyepfo 23, Abanyafurika 17, Abanyamerika bo mu Majyaruguru (Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Kanada) 14, n’Abanya-Oseyaniya 4.

Mu bakardinali batorewe kuba abatora na Papa Yohani Pawulo II, hasigaye batanu gusa. Abatorewe na Papa Benedigito wa XVI ni 20. Ibi bivuze ko mu Bakardinali 133, abagizwe Abakardinali na Papa Fransisiko ni 108.

About Philos Muhire 180 Articles
Classical music Trainer(Organiste), Journalist by profession! Favorites: Politics, Entertainment(Music& Sports). Primo Dei & Deus Omnes