« Nimugire amahoro… Ubwo bwoba mufite ni ubw’iki? » (Lk 24, 36.38)
Bakristu bavandimwe, Pasika nziza ! Kristu yazutse koko, Alleluia !
I.Nimugire amahoro
Indamukanyo ya Yezu Kristu wazutse igaruka mu gihe cya Pasika ni indamukanyo yuje ihumure, ikaba n’impano yisumbuye yadusigiye : AMAHORO ! « Nimugire amahoro » (Yh 20, 19.21.26). Muri iyi si yacu, muri ibi bihe turimo, muri aka karere dutuyemo, aho intambara, imyiryane, imidugararo, urwikekwe n’ingaruka zabyo bihungabanya amahoro bigatera imitima guhangayika, dukeneye kumva inkuru nziza y’amahoro tuzaniwe n’Uwapfuye akazukira kudukiza : « Nimugire amahoro ». Reka mbisubiremo : « Nimugire amahoro ».
Imana ubwayo ni amahoro, ni isoko y’amahoro. Amahoro Yezu Kristu aduha si nk’ayo isi itanga. Ntawe utanga icyo adafite. Isi itanga agahenge. Amahoro nyakuri atangwa n’Imana. Yezu ati « Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye. Sinyabahaye nk’uko isi iyatanga. Ntimukuke umutima kandi ntimugire ubwoba » (Yh 14, 27). Yezu wazutse « ni We mahoro yacu » (Ef 2, 14).
Umwanzi wa mbere w’amahoro ni ubwoba. Ubwoba ni umujyanama mubi. Matayo umwanditsi w’Ivanjili atubwira ukuntu umwami Herodi yatanze itegeko ryo gutora abana bose b’i Betelehemu n’abo ku mirenge yose iyikikije (reba Mt2, 16) kuko na we ubwoba bwari bwamuhotoye umutima, amaze kumva abanyabwenge bamubwira ko baje kuramya Umwami w’Abayahudi wari uherutse kuvuka. Herodi abyumvise, akuka umutima hamwe na Yeruzalemu yose(reba Mt 2, 3). Ba Herodi b’ibihe byose bahora bafite ubwoba, bagatinya gutakaza ubutegetsi bwabo, ahubwo bagahitamo kwivugana ubuzima bw’abandi. Ubwoba kandi nib wo butuma bamwe mu bakristu barenga ku masezerano bagiranye n’Imana muri Batisimu bakajya mu bapfumu, bakavanga ubukristu n’imihango y’ubuyobe.
Bavandimwe,
Iyo Nyagasani Yezu agira ati « Nimugire amahoro…. Mwitinya ! » (reba Mt 28, 9-10), ntibivuga ko imbogamizi, imitego, ibitotezo n’imihengeri byose biba byavuye mu nzira. Ibyo nta gihe bitabayeho ; n’ubu biriho. Ariko kuba biriho ntibivuga ko ari byo bifite ijambo rya nyuma. Twebwe abakristu twemera ko tudashobora kurohama mu mihengeri y’iyi si kuko turinzwe n’Uwatsinze urupfu.
Byongeye kandi, imihengeri yose ntibereyeho kuduhungabanya gusa. Hari ubwo ibidukangaranya ari na byo bidukangura, tukamenya gusoma ibimenyetso by’ibihe kandi tukiga kugashya mu ngeri z’imivumba kuko tuba tuzi ko turi kumwe n’Uduhumuriza akadutera imbaraga n’amizero. Nta mpamvu rero yo gutegereza kuzakomeza urugendo ari uko imiyaga ihungabanya ubwato bw’ubuzima yahosheje. Icyo Nyagasani Yezu adusaba ni ukumwemera, tukamwemerera, akadufata ukuboko, tukemera kugendana na We.
Twibuke igihe abigishwa bari mu bwato mu nyanja nijoro, bari bonyine, Yezu yasigaye ku nkombe asezerera rubanda, bagahura n’umuyaga mwinshi ubaturuka imbere, ubwato bukananirwa kugenda (reba Mt 14, 22-33). Yezu yaje yihuta, aza kubatabara agenda hejuru y’amazi. Bamubonye bashya ubwoba, bagira ngo ni Baringa ; barasakuza bati « Turashize, turapfuye birarangiye ». Yezu arabahumuriza ati « Nimuhumure, ni jye, mwigira ubwoba ». Petero ati « Nyagasani, niba ari wowe, tegeka ko ngusanga ngenda ku mazi ». Yezu ati « Ngwino ». Petero agenda hejuru y’amazi. Igihe yari ahanze amaso Yezu, nta kibazo yari afite. Ariko yageze aho areba ku ruhande, abona umuyaga uteye inkeke agira ubwoba atangira kurohama. Atabaza Yezu ati « Nyagasani, nkiza ! » Yezu amufata akaboko ati « Wa mwemera gato we ni iki cyatumye ushidikanya ? » Mu yandi magambo ati “Ubona hari icyo waba mpari, turi kumwe?”
Bavandimwe,
Imana yacu ni Emanueli, ni Imana-turi-kumwe. Nituyemera kandi tukayemerera, nta kigeragezo na kimwe kizadutisnda, kuko ukuboko kwayo kutajya guhina. Ndabashishikariza kureba Yezu, kurangamira Yezu, gushengerera Yezu, We mizero yacu n’amahoro yacu. Ntibikwiye rwose ko dushengerera imiyaga n’imivumba kandi twaramenye Yezu ufite ububasha, Yezu watsinze, Yezu uri kumwe natwe. Isengesho ryacu rihore rigira riti « Gumana natwe Nyagasani » (reba Lk 24, 29).
II.Abagendana amizero
Bakristu bavandimwe,
Iyi Pasika turayihimbaza turi muri Yubile y’impurirane: imyaka 2025 isi ihawe Umucunguzi n’imyaka 125 Inkuru nziza igeze mu gihugu cyacu cy’u Rwanda. Dushimire Imana. Intego ya Yubile Papa Fransisko yaduhaye ni ukuba “Abagendana amizero”.
Twibuke Pasika ya mbere y’Abayisraheli baririye mu gihugu cya Misiri mu ijoro bahagurutsemo bava mu bucakara, bagakora urugendo bagana mu gihugu cy’isezerano. Bayiriye bahagaze nk’umuryango umwe usangiye amizero n’urugendo. Bari bakenyeje umukandara kandi igihe basangiraga ntawapfunyitse, kandi ntibari baremerewe n’imizigo batazasohoza (reba Iyim 12, 10-11).
Nyamara ntibyateye kabiri; bageze mu butayu bijujutira Imana na Musa, umugaragu wayo. Bahawe manu ntibanyurwa, bakinubira iyo ngirwamugati. Bararikiye kurya byinshi ariko ntibashira ipfa. Ndetse n’abagerageje guhunika, bakabona byaboze. Nyamara muri Pasika, bari beretswe mu marenga ko abantu bazarokorwa no gushyira amizero muri Nyagasani; bakamenya kunyurwa n’ibyo Imana ibahaye, bagashira umururumba, bagasangira n’abavandimwe babo kandi bakamenya gushimira. Ngibyo bimwe mu biranga abagendana amizero.
Bavandimwe,
Gusangira, Yezu yabigarutseho ku wa Kane Mutagatifu, igihe aremye Ukaristiya Ntagatifu. Ati “Nimwakire musangire” (Lk 22, 17). “Nimwakire, murye: iki ni umubiri wanjye”; “Nimunyweho mwese. Kuko iki ari amaraso yanjye” (Mt 26, 27-28). Ukaristiya dusangira, yo Funguro ry’abagendana amizero, itwerera imbuto zo kuba abantu basangira ukwemera, ukwizera n’urukundo. Gusangira mu byishimo ni byo biranga urugo rwa gikristu, ni byo biranga umuryango-remezo. Nk’abavandimwe, dusangira impano n’ibyo dutunze, ibyo kurya n’ibyo kunywa, tutibagiwe ndetse n’imitwaro y’ubuzima. Ni byo Mutagatifu Yohani Krizostomu adushishikariza, atwibutsa ko hatagomba kuba icyuho hagati y’Isakramentu duhimbaza kuri Altari n’umubano tugomba kugirana na bagenzi bacu. Koko rero, Ukaristiya duhawe neza igaragarira mu buhamya bw’ubuzima bukwiza hose impumuro nziza y’umubavu w’umubiri wa Yezu Kristu watwitangiye. Abakiriye Kristu mu Ukaristiya Ntagatifu baramuhumeka; bamuhumeka, bakamuhumura; bamuhumura bagatuma n’abandi bamutama!
Ntabwo rero bihagije gusubira mu magambo Yezu Kristu yavuze igihe aturemeye Ukaristiya agira ati “Uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe; aya ni amaraso yanjye abamenewe”. Yadusabye kubikora tumwibuka (reba Lk 22, 19). Duhamagarirwa rero kuba uwo duhawe, kuba ba-Kristu; ni ukuvuga abahamya babengerana Yezu duhabwa kandi dushengerera mu Ukaristiya Ntagatifu.
III.Umugambi wa Pasika
Bavandimwe,
Mu guhimbaza iyi Pasika, ndabashishikariza gutera intambwe eshatu z’ingenzi: Kristu yarazutse, kuzukana na Kristu, kuzura abapfuye.
Intambwe ya mbere: Kristu yarazutse koko. Ese wemera ko Kristu yazutse? Ukwemera kw’abakristu gushingiye ku izuka rya Kristu. Abakristu ni abemera Yezu wazutse, akaba ari nay o mpamvu badahimbaza isabato, ahubwo bahimbaza icyumweru, umunsi Yezu Kristu yazutseho. Mpimbaza nte umunsi w’icyumweru? Aho sinywufata nk’iminsi isanzwe?
Intambwe ya kabiri ni ukuzukana na Kristu. Guhimbaza Pasika si ukwibuka gusa amateka y’ibyabereye i Yeruzalemu, kure yacu, hakaba hashize imyaka irenga ibihumbi bibiri. Iyo duhimbaza Pasika, Kristu wazutse aba ari kumwe natwe, akatuvana mu bucakara, akaduha ubwogenge; akatuvana mu mwijima, akatujyana mu rumuri; akatuvana mu gahinda, akadusendereza ibyishimo; akatuvana mu cyunamo, akadutegurira ibirori; mbese akatuvana mu rupfu rw’icyaha akaduha ubuzima bwe, tukaba bazima kandi tugatanga ubuzima.
Intera ya gatatu ni ukuzura abapfuye. Ese birashoboka ? Mwibuke Yezu yohoreza abigishwa be mu butumwa, amaze kubaha ububasha bwo kwirukana roho mbi, yaragize ati « Aho munyura, muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje. Mukize abarwayi, muzure abapfuye, ababembe mubakize, mwirukane roho mbi. Mwahawe ku bundu, mutange ku buntu » (Mt 10, 7-9a). Natwe Yezu Kristu atwohereza kuri ba bandi abanyarwanda bavuga ko « bapfuye bahagaze ». Aradusaba kubafasha kuva mu mva y’agahinda, imva y’ubwoba, imva y’amacakubiri, imva y’ikinyoma, imva y’ubusambanyi, imva y’ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi. Aratwohereza kubafasha kuva mu mwijima w’icyaha, kugira ngo We ubwo abamurikire, maze na bo bakabera abandi urumuri, bakarangwa n’amizero, amahoro ibyishimo n’umunezero bimukomokaho.
Umwanzuro
Bakristu bavandimwe,
Mu gitaramo cya Pasika twakongeje kandi dutambagiza urumuri rwa Kristu. Kristu ni we Rumuri rwacu, umukurikira ntagenda mu mwijima. Urumuri rwa Pasika ni urumuri rw’abagendana amizero, urumuri rwo kwizera ko duciye ukubiri n’umwijima, ko ineza yatsinze inabi, ko ubuzima bwatsinze urupfu. Ntiducike intege rero imbere y’ibidutera ubwoba byose. Dusezere ku bucakara ubwo ari bwo bwose buturuka ku cyaha, bwa bundi budushyira mu mwijima w’inzangano, imyiryane n’intambara. Twemerere Yezu wazutse natwe atuzure, atuvane muri uwo mwijima, atumurikire, maze natwe tubere abandi urumuri. Nitube koko abahamya b’urumuri rwa Kristu mu rugendo turimo tugana Pasika y’ubugingo bw’iteka.
Bikira Mariya Nyina wa Jambo, Umwamikazi wa Kibeho, Umubyeyi w’inama nziza, ahore adutoza gukora icyo Yezu atubwira (reba Yh 2,5).
Mugire mwese Pasika nziza. Imana ibasesekazeho umugisha wayo w’igisagirane.
+Balthazar NTIVUGURUZWA
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi
