Sudani y’Epfo: Amerika yasabye Perezida Kiir gufungura Visi-Perezida ufungiye mu rugo

Kuri uyu wa Kane, Leta Zunze ubumwe za Amerika zasabye Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir gufungura Visi-Perezida we, Riek Machar nyuma y’uko ishyaka ry’uyu munyapolitiki utavuga rumwe na Kiir ritangaje ko afungiye mu rugo rwe.

Ku wa Gatatu, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi SPLM-IO rya Machar ryatangaje ko Minisitiri w’ingabo n’umuyobozi w’umutekano w’igihugu “binjiye ku gahato” mu rugo rwa Machar mu murwa mukuru Juba maze bambura intwaro abamurindaga kandi bashyiraho n’impapuro zo kumuta muri yombi.

Umuyobozi wa komite ishinzwe ububanyi n’amahanga y’ishyaka, Reath Muoch Tang yagize ati: “Mu buryo bwa tekiniki, Dr Machar afungiye mu rugo, ariko abashinzwe umutekano babanje kugerageza kumutwara.”

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko Reath Muoch Tang yongeyeho ko: “Machar yari afungiwe hamwe n’umugore we mu rugo rwe, ashijwa gushyigikira umutwe w’ingabo wa ‘White Army’ warwanye n’ingabo za leta muri Nasir, mu Ntara ya Upper Nile, muri uku kwezi.”

Mu masezerano y’amahoro yarangije intambara y’abenegihugu hagati ya 2013-2018 yari ishyamiranyije ingabo zishyigikiye Machar ku ruhande rumwe na Kiir ku rundi ruhande, aba bagabo bombi bakoreraga muri guverinoma ihuriweho n’impande zombi.

Ibiro bya Amerika bishinzwe ibibazo bya Afurika byanditse kuri X biti: “Duhangayikishijwe na raporo ivuga ko Visi Perezida wa Sudani y’Epfo, Machar afungiye mu rugo”. “Turasaba Perezida Kiir guhindura iki gikorwa no gukumira ko umwuka w’intamabara wakomeza kwiyongera.”

Umunyamakuru wa Reuters yavuze ko mu murwa mukuru, Juba, ingabo zazengurutse hafi y’inzu ya Machar, amaduka amwe yarafunzwe kandi nta modoka nyinshi zajyendaga nk’uko byari bisanzwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kane.

Umuryango w’abibumbye (Loni) uherutse gutangaza ko ihohoterwa ryo muri Nasir ryagizwemo uruhare n’umutwe wa ‘White army’, bivugwa ko ufitanye umubano w’amateka na Machar, hamwe no kongera kugaragara kw’ibitekerezo by’inzangano, bishobora kuzana intambara y’amoko mu gihugu.

Gusa ishyaka SPLM-IO rya Machar rihakanira kure ibyo kugirana umubano n’umutwe wa ‘White army’.

Ibiro bishinzwe ibibazo bya Afurika by’i Washington byakomeje bigira biti: “Igihe kirageze ngo abayobozi ba Sudani y’Epfo bagaragaze umurava biyemeje wo guharanira amahoro.”

Kuri uyu wa Kane kandi, ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye ushinzwe kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bwasabye gukomera ku mahoro, buvuga ko iki gihugu kiri mu kaga ko gusubira mu ntamabara ikomeye.

UNMISS yagize ati: “Ibi ntibizasenya Sudani y’Epfo gusa, ahubwo bizagira ingaruka no mu karere kose.”