Perezida Zelensky yasabye Amerika gufatira ibihano u Burusiya

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yahamagariye Leta zunze Ubumwe za Amerika kurushaho gufatira ibihano u Burusiya kuko ngo butari gukurikiza “amahoro nyayo” nyuma y’ibitero by’indege zidakoresha abapilote icyo gihugu cyagabye mu ijoro ryakeye, bikangiza ahantu henshi.

Reuters dukesha iyi nkuru, ivuga ko Zelensky yagarutse ku bitero byagabwe ku mujyi yavukiyemo wa Kryvyi Rih no mu majyaruguru ya Sumy, mu gihe hakomeje kubaho impaka ku bisobanuro by’ibanze ku masezerano abiri yo guhagarika intambara yatangajwe na Amerika ku wa Kabiri nyuma y’ibiganiro byabereye muri Saudi Arabia.

Amerika yavuze ko yemeye gutandukanya amasezerano hagati ya Ukraine n’u Burusiya kugira ngo ihagarike ibitero byabo ku Nyanja y’Umukara ndetse no ku bikorwaremezo bitanga ingufu by’ibihugu byombi, nubwo igihe ayo masezerano yatangiriye gukurikizwa kitaramenyekana.

Perezida Volodymyr Zelensky avuga ko ayo masezerano Ukraine yatangiye kuyakurikiza ako kanya, ariko Kremlin yo ikavuga ko amasezerano yo ku Nyanja y’Umukara atazatangira gukurikizwa mu gihe banki zimwe zo mu Burusiya zitari zasubizwa mu muryango mpuzamahanga w’imari. Icyakora Kremlin ivuga ko imaze gushyira mu bikorwa ihagarikwa ry’ibitero ku bikorwaremezo bitanga ingufu.

Nta tangazo ryatangajwe na Ukraine rivuga ko u Burusiya bwateye ibikorwa remezo by’ingufu mu ijoro ryashije, ariko Zelenskiy yavuze ko ibyo bitero binyuranyije n’umwuka w’ibiganiro by’amahoro.

Zelenskiy yanditse kuri X ati: “Gutangiza ibitero nk’ibi nyuma y’imishyikirano yo guhagarika intambara ni ikimenyetso kigaragarira Isi yose ko Moscow itagiye gukurikiza inzira nyayo y’amahoro.”

Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko ibitero 117 by’indege zitagira abapilote aribyo u Burusiya bwagabye muri Ukraine muri iryo joro. Bongeyeho ko umujyi wa Kryvyi Rih aribwo wibasiwe cyane kuva u Burusiya bwashoza intambara muri 2022.

Umuyobozi w’igisirkare cya Ukraine, Oleksandr Vilkul yavuze ko muri uyu mujyi hatewe ibisasu byibura 15.

Yongeyeho ati: “Icy’ingenzi ni uko nta bantu bapfuye cyangwa bakomeretse.”