Abajyanama b’ubuzima 15 bo mu karere ka Kayonza mu ntara y’iburasirazuba babaye indashyikirwa mu kurwanya indwara y’igituntu, bahembwe amagare ndetse basabwa kongera imbaraga mu guhashya iyi ndwara.
Umuhango wo guhemba aba bajyanama b’ubuzima wabaye kuri uyu wa mbere, tariki ya 24 Werurwe 2025, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga mu kurwanya indwara y’igituntu.

Muri uyu muhango wabereye mu Karere ka Kayonza, abajyanama b’ubuzima 15 bitwaye neza mu kurwanya ndetse no kurandura iyi ndwara hirya no hino bagahembwa amagare bavuga ko bishimiye cyane aya magare bahawe kuko azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi ndetse no kwiteza imbere.
Mukandayisenga Marie Jose ukorana n’ikigo nderabuzima cya Murundi yagize ati “Kuba igihugu giha agaciro ibyo dukora biradushimisha cyane, ubu rero ngiye kongera imbaraga mu kazi kange kuko iri gare rizajya rimfasha kugera ku bantu benshi ngereranyije na mbere,haba mu buryo bwo kuvura ndetse no gukora ubukangurambaga.”
Biyakibyabo Fidele ukorana n’ikigo nderabuzima cya Gahini, ashimangira ko iri gare rizamufasha muri byinshi akora.
Ati “Guturuka aho nabaga njya ku kigo nderabuzima nakora ibirometero bisaga 10, none ubu nzajya nifashisha igare ku buryo nizera ko bizanyorohereza mu kazi. Ikindi kandi rizamfasha no kwiteza imbere kuko nzajya ndikoresha n’indi mirimo yo mu rugo irimo guhaha n’indi.”
Dr Yves Habimana Mucyo uyobora by’agateganyo Ishami ryo kurwanya igituntu mu Kigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) avuga ko impamvu batanze aya magare ku bajyanama babaye indashyikirwa ari ukugira ngo boroherezwe mu gukora akazi kabo ndetse no kugira ngo n’abandi nabo bashyiremo imbaraga ubutaha bazahabwe ibi bihembo.
Yagize ati “Akarere ka Kayonza kari inyuma mu kurwanya indwara y’igituntu, none ubu biragaragara ko hari intwambwe bateye binyuze muri aba bajyanama b’ububuzima ari nayo mpamvu nyamukuru twabahembye kugira ngo tubashimire ndetse bibongerere imbaraga mu kazi kabo, ndetse kandi n’abandi nabo babonereho bashyiremo imbaraga”
Mu mwaka wa 2023/2024 mu Rwanda habaruwe abarwayi b’igituntu 8,551. Mu mwaka wa 2023 ku Isi yose habaruwe abarwayi b’igituntu barenga miliyoni 8 mu gihe abarenga miliyoni imwe bahitanywe nacyo. Mu bahitanywe n’igitungu, abagera ku bihumbi 161 bari bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
