Papa Fransisiko yagarutse i Vatican nyuma y’ibyumweru bitanu ari mu bitaro

Kuri iki cyumweru, Papa Fransisiko yagarutse i Vatikani nyuma koreherwa n’indwara y’umusonga (double pneumonia) yari amaze hafi ibyumweru bitandatu yivuriza mu bitaro bya Gemelli i Roma mu Butariyani.

Papa w’imyaka 88, wamaze igihe kinini atagaragara mu ruhame kuva tariki 14 Gashyantare, yagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo gukurwa mu bitaro bya Gemelli, yabisohotsemo nyuma ya saa sita.

Imodoka yari itwaye Papa yari iherekejwe n’imodoka za polisi zanyuze i Roma, zikora urugendo rugufi rwo kujyana indabyo muri Basilika ya Mutagatifu Mariya Majoro, Kiliziya Papa Fransisiko akunda cyane kandi asura kenshi.

Nubwo Papa yavuye mu bitaro, abaganga be bavuze ko bizatwara “igihe kinini” kugira ngo umubiri we ugeze mu za bukuru ukire neza.

Bamugiriye inama yo kuruhuka andi mezi abiri i Vatikani no kwirinda gukora inama nini cyangwa zishobora kumunaniza.

Mbere yo kuva mu bitaro, Papa Fransisiko yagaragaraga amwenyura kandi asuhuza itsinda ry’abantu bari bamutegerereje hanze y’ibitaro. Yari yicaye mu ntebe ye akunda kuba yicayemo.

Ubwo Papa yasuhuzaga imbaga y’abantu yari yateraniye hanze y’ibataro bya Gemelli

Yavuze muri make, n’ijwi rituje, ashimira Carmela Vittoria Mancuso w’imyaka 79 y’amavuko mu mbaga y’abantu bari hanze y’ibitaro. Mancuso wasuye ibitaro buri munsi mu gihe Papa yabaga ari kwitabwaho n’abaganga, yari yamuzaniye indabyo z’umuhondo. Nyuma yatangarije Reuters ko umutima we “wanezerewe cyane” igihe Papa yaramubonye.

Papa Fransisiko yari yaragaragaye mu ruhame rimwe gusa mu gihe yari mu bitaro. Yagaragaye mu ifoto Vatikani yashyize hanze mu cyumweru gishize, yamugaragazaga asenga muri Chapelle y’ibitaro.

Papa wahabwaga ‘oxygen’ kugira ngo imufashe guhumeka mu gihe cyose yamaze mu bitaro, yagaragaye mu ruhame ahumeka ku giti cye.

Mu kanya gato mbere yuko Papa agaragara kuri iki Cyumweru, imbaga y’abantu benshi bamwifurizaga ineza, bamuhamagaraga, baririmba bati “Fransisisiko, Fransisiko, Fransisiko”.