Minisiteri y’ubuzima iyoborwa na Hamas yavuze ko nibura abantu 400 bamaze gupfa nyuma y’ibitero bikomeye by’indege za Israel muri Gaza mu ijoro ryo ku wa 17 Werurwe 2025.
Igisirikare cya Israel (IDF) cyavuze ko cyagabye ibitero “byagutse” nyuma y’uko ibiganiro byo kongera amasezerano y’amahoro biza kurangira nta mwanzuro ufashwe.
Iki gisirikare cyongeyeho ko cyateye ibi bitero ku “nkingi z’iterebwoba” zifatwa ko ari iza Hamas.
Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu muri Gaza akaba n’umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru wa Hamas muri ako gace, Mahmoud Abu Wafah, bivugwa ko yiciwe muri ibi bitero.
Ibi ni byo bitero by’indege bya mbere bikomeye muri Gaza kuva amasezerano y’agahenge yatangira ku itariki ya 19 Mutarama. Ibiganiro byo kongera aya masezerano y’amahoro muri Gaza ntibyashoboye kugira umwanzuro bigeraho.
Abatangabuhamya bavuze ko igihe ibisasu byatangiraga kumvikana muri Gaza, abantu benshi barimo gufata ifunguro rya mbere y’uko izuba rirenga, kubera ko bari mu kwezi kw’igisibo kwa Ramadan.
Bakomeje bavuga ko indege zirenga 20 z’intambara za Israel zanyuze hejuru mu kirere, hanyuma izo ndege zitangira gutera ibitero mu migi ya Gaza, Rafah, na Khan Younis.
Itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryagaragaje ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, na Minisitiri w’Ingabo, Israel Katz, batanze itegeko ryo gutera ibitero mu gitondo cyo kuwa Kabiri.
Iryo tangazo ryagiraga riti: “Ibi bibaye nyuma y’uko Hamas igaragaje kutemera kurekura imbohe zacu, ndetse no kwanga ibyifuzo byose yahawe n’intumwa ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Steve Witkoff n’abahuza bose.”
Ryakomeje rigira riti: “Israel izakomeza, kuva ubu, gukoresha imbaraga zikomeye z’igisirikare mu kurushaho kurwanya Hamas.”
Ambasaderi wa Israel muri Loni, Danny Danon, yatangaje ko Hamas igomba kurekura imbohe zose, avuga ko “tutuzagaragariza imbabazi abanzi bacu.”
Hamas yasubijanye uburakari, ishinja Israel uburiganya bwo gusubika amasezerano yo guhagarika intambara. Nanone kandi, yavuze ko Israel iri gushyira imbohe z’Abanya-Israel bakiri muri Gaza mu kaga ko “guhura n’ibintu bitazwi.”
Ariko Hamas ntiyatangaje ko isubukuye intambara, ahubwo ihamagarira abahuza n’Umuryango w’Abibumbye kugira icyo bakora.
Umuvugizi wa white House yatangarije Fox News ko ubuyobozi bwa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump bwagishijwe inama na Israel mbere yo kugaba ibitero.
Intambara iheruka hagati ya Israel na Hamas yatangiye ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, ubwo Hamas yicaga abarenga 1,200 muri Israel y’Amajyepfo, benshi muri bo bari abaturage, kandi 251 bafashwe nk’imbohe.
Ibi byatumye hatangira intambara yeruye, yahitanye abantu barenga 48,520, benshi muri bo bakaba ari abaturage, nk’uko imibare itangwa n’inzego z’ubuzima ziyobowe na Hamas, ndetse na Loni ibigaragaza.
Abaturage benshi ba Gaza basaga miliyoni 2.1 bamaze kwimurwa inshuro nyinshi.
Iyi ntambara kandi yasenye 70% by’inyubako, ibikorwaremezo by’ubuvuzi, amazi, ndetse yanateje ibura ry’ibiribwa, ibikomoka kuri peteroli, imiti, n’aho kuba.
