Kuva kuri uyu wa Gatanu taliki ya 14, u Rwanda rwakiriye inama ya 6 y’Ihuriro ry’Abashoramari n’Abahanga mu bushabitsi muri Afrika (Africa Business Heroes (ABH)).
Iyi nama izarangwa n’igikorwa cyo guhemba Imishinga yahize iyindi muri uyu mwaka ku mugabane wa Afurika, ni imwe mu zihuza ba rwiyemezamirimo b’ingeri zitandukanye, ikaba ibereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya kubera uruhare igihugu gikomeje kugira mu guteza imbere ubucuruzi ku mugabane wa Afurika.

Afungura iyi nama, Madamu Umurungi Michelle, umuyobozi ushinzwe ishoramari muri Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), yavuze ko intego y’irushanwa rya African Business Heroes ari ugufasha ba rwiyemezamirimo b’Abanyafurika gukemura ibibazo byugarije umugabane binyuze mu bushabitsi no guhanga udushya, rikaba ryaragiyeho riteguwe na Jack Ma Foundation ku gitekerezo Jack Ma yakuye mu Rwanda.
Umurungi ati “Iri rushanwa ni amahirwe akomeye yo kuzamura ba Rwiyezamirimo b’Abanyafurika no kwigiranaho. Turimo kubaka uburyo bufasha ubucuruzi gukura, imirimo igahangwa, ndetse inganda zikabyazwa umusaruro. Hashize imyaka umunani iri rushanwa ritangijwe, rikaba ryarashibutse ku gitekerezo cyavukiye hano mu Rwanda ubwo Jack Ma yitabiraga inama ya Youth Connect ari nabwo hahise hatangira iyi gahunda igizwemo uruhare na Jack Ma Foundation.”

Bwana Jason Pau, umuyobozi wa Jack Ma Foundation avuga ko ba rwiyezamirimo ari imbaraga n’Iterambere anahamagarira ba rwiyezamirimo gushirika ubwoba.
Ati: “Ba rwiyemezamirimo ni imbaraga z’iterambere, bagira uruhare mu guhanga imirimo no kuzamura ubukungu, ariko icy’ingenzi kurushaho ni uko ari bo bazana ibisubizo bishya ku bibazo biriho. Kuri mwe mwese ba rwiyemezamirimo, abifuza gutangira ubucuruzi, n’ababashyigikiye, iki ni igihe cyanyu.”
Mupenzi Cedric, umwe mu bagize amahirwe yo gutsinda muri iri rushanwa mu myaka yashize avuga ko iri rushanwa rifite icyo rivuze kuri ba rwiyezamirimo bato.
Ati: “Iri rushanwa rifite icyo rivuze kuri ba Rwiyezamirimo bato kuko iyo barimo gukora ibikorwa byabo, usanga akenshi baba batazi neza uko babikora rimwe na rimwe ugasanga bakeneye inama n’ubushobozi kandi ibyo byose hano birahari.”
Ibi kandi abihuriraho na Kwizera Christelle, umwe mu batsinze irushanwa rya mbere rya Africa Business Heroes mu mwaka wa 2019, wavuze ko kwitabira iyi nama ari amahirwe akomeye ku rubyiruko rukora ubucuruzi, kuko bibaha uburyo bwo guhura no kwigira kuri bagenzi babo batsinze.
Ati: “Kwitabira iri rushanwa rya African Business Heroes bitanga inyungu nyinshi, kuko ubasha guhura n’abandi ba rwiyemezamirimo, mukagirana umubano, mugasangira ibitekerezo, kandi ugakura byinshi mu bitekerezo by’abandi. Iyo utsinze iri rushanwa uba ubonye igishoro gihagije.”
Kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka wa 2019 hamaze guhembwa ba Rwiyezamirimo 50. Kuri iyi nshuro hazahembwa abandi 10. abatsinze bose uko ari 10 bahatanira igihembo kingana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu by’amadorali ya Amerika.

