Papa Fransisiko yujuje imyaka 12 ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika

Abakirisitu Gatolika ku Isi hose bifatanyije na Papa Fransisiko wujuje isabukuru y’imyaka 12 ishize Papa Fransisiko atorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi.

Abakristu ku isi hose bakomeje kwifatanya nawe bamusabira gukira kuko amaze ukwezi mu Bitaro bya Gemelli, aho ari kuvurirwa indwara y’umusonga n’izindi ndwara z’ubuhumekero.

Amakuru agezweho aturuka i Vatikani avuga ko Papa w’imyaka 88 ameze neza nyuma y’isuzuma ryo gucishwa mu cyuma ‘X-ray’ ryemeje ko hari “ikiyongereyeho mu buzima bwe” mu minsi ishize.

Icyakora Itangazamakuru rya Vatikani ryongeyeho ko agikeneye ubundi buvuzi.

Papa ntiyigeze agaragara mu ruhame kuva yajyanwa mu bitari, tariki ya 14 Gashyantare 2025 ndetse nta n’ifoto ye irashyirwa ahagaragara kuva icyo gihe.

Ariko mu ntangiriro z’uku kwezi, amajwi ye yumvikanye ku mbuga ya Kiliziya ya Mutagatifu Petero mu mujyi wa Vatikani.

Uburwayi bwe bwahinduye imiterere y’uburyo abakirisitu Gatolika bari basanzwe bizihiza isabukuru ye.

Karidinalil Michael Czerny, umuyobozi i Vatikan uzwiho kuba hafi cyane ya Papa Fransisko, yavuze ko isabukuru ya Papa ari “impamvu yo gushimira.”

Yagize ati: “Uyu mwaka, indwara ye ituma tuzirikana cyane isabukuru, cyane cyane dushimira Imana, kandi tugakomeza gusenga cyane kugira ngo akire vuba.”

Fransisko, wiswe Jorge Mario Bergoglio akivuka, niwe wabaye Papa wa mbere ukomoka muri Amerika.

Mu gihugu cye cy’amavuko cya Argantine, Kiliziya zo hirya no hino muri iki gihugu zateguye Igitambo cya misa yo gushimira mu rwego rwo kwizihiza iyo sabukuru. Muri izo misa harimo no gusengera ubuzima bwe.

Padiri Claudio, wasuye imbuga ya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero i Vaticani, avuye muri Angola, yagize ati: “Ibihe Nyirubutungane arimo by’uburwayi, mu byukuri biteye impungenge zikomeye.”

Yongeyeho ati: “Turasengera Nyirubutungane kugira ngo asubire mu buzima buzira umuze.”

Padiri Claudio ukomoka muri Angola

Naho, umunyeshuri witwa Arianna ukomoka muri Piacenza mu Butaliyani, yavuze ko yishimiye rwose ko Papa arimo ajyenda amera neza.

Ati:”Byarambabaje cyane numvise ko arwaye, kubera ko ari umuntu ukomeye kuri buri wese. Mu byukuri naramuhangayikiye.”

Papa Fransisko watowe afite imyaka 76, yagaragaje impinduka nyinshi muri Kiliziya. Mu myaka 12 ishize, yavuguruye imikorere ya birokrasi ya Vatikani, yanditse inyandiko enye z’ingenzi z’inyigisho, yakoze ingendo z’ubutumwa 47 mu bihugu birenga 65, kandi yagennye abatagatifu barenga 900.

Umwaka wa 2025 ni umwaka mutagatifu wa Yubile ku Bakiistu Gatolika ku isi yose, aho hateganyijwe ko abakiristu miliyoni 32 bazaza i Roma.

Fransisko kandi yateganyaga byibura urugendo rumwe rw’amahanga muri Turkey mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 1,700 y’inama nkuru y’abakristu b’abasenyeri muri Nicaea ya kera.

Nubwo ubuzima bwe kandi butameze neza, ntibyabujije Papa Fransisko gukomereza imirimo ye mu bitaro.

Umwanditsi Gatolika w’Ubutaliyani Andrea Tornielli yanditse mu Kinyamakuru Vatikan News ati: “Isabukuru nziza, Papa Fransisko.”

Yakomeje agira ati: “Turarebana urukundo n’icyizere ku madirishya y’igorofa ya 10 y’ibitaro bya Gemelli.”

Yashimiye Papa Fransisiko ku “ijwi rye rituje ryiyongereyeho Isengesho rya Rozari yavugiye mu mbuga ya Mutagatifu Petero mu minsi yashize – ijwi rituje rikomeza gusaba amahoro n’impuhwe.”

Yongeyeho ati: “Turacyakeneye ijwi ryawe cyane.”