Uwahoze ari Perezida wa Philipine Rodrigo Duterte, yatawe muri yombi

Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Werurwe, uwahoze ari Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte, yatawe muri yombi nyuma y’uko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rusohoye impapuro zo kumuta muri yombi kubwo ibyaha akekwaho bijyanye n’intambara yashoje mu kurwanya ibiyobyabwenge ubwo yari Perezida, Nkuko ikinyamakuru the Guardian kibitangaza.

Uyu mugabo w’imyaka 80 y’amavuko ashinjwa n’abashinjacyaha ba ICC ibyaha byibasiye inyokomuntu bijyanye n’ubukangurambaga bwe bukaze mu kurwanya ibiyobyabwenge, bwahitanye abantu bagera ku 30,000. Abenshi mu baguye muri iyo midugararo bari abagabo bo mu bice by’imijyi ikennye.

Ibiro bya Perezida wa Philippines byatangaje ko Duterte yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa Kabiri, ibyo bikaba byabereye ku kibuga cy’indege cya Manila nyuma yo kugaruka avuye i Hong Kong.

Itangazo ryasohowe n’ibiro by’umukuru w’igihugu ryagize riti “Mu gitondo kare, Interpol Manila yakiriye kopi yemewe y’icyemezo cy’ifungwa rya Duterte cyatanzwe na ICC. Ubu ari mu maboko y’inzego z’umutekano.”

Muri videwo yashyizwe ahagaragara n’igitangazamakuru cya GMA, Duterte agaragara yafashwe n’abashinzwe umutekano akiri mu ndege.

Ubwo yafatwaga Duterte yagize ati: “Ni mushaka munyice; Sinzemerera ko mujya ku ruhande rw’Abazungu.”

Leila de Lima, umwe mu banenze cyane Duterte ndetse akaza no kubifungirwa imyaka irenga itandatu, yagize ati: “Uyu munsi, Duterte agomba gutanga ibisobanuro, si njyewe asobanurira  ahubwo ni abo yahohoteye ndetse n’isi muri rusange. Ibi sinabyita kwihorera ahubwo ubutabera burimo gukora akazi kabwo”.

Josalee S Deinla, Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Abavoka b’Abaturage (National Union of Peoples’ Lawyers), rihagarariye abahohotewe mu ntambara yo kurwanya ibiyobyabwenge, nawe yavuze ko ubutabera buri mu kazi kabwo.

Duterte, nk’umwe mu bantu bagifite ingufu muri politiki ya Philippines, yari aherutse kuvuga ko nibiba ngombwa azemera gufatwa uko byagenda kose. Ku Cyumweru, yari yagize ati: “Niba koko ari ryo geno ryanjye, nta kibazo, nzabyemera. Nta cyo nabihinduraho”.

Duterte yabaye Perezida mu 2016 nyuma yo kwiyamamaza asezeranyije abaturage ko azakora ibishoboka byose ngo ahashye ibiyobyabwenge bikarangira burundu muri iki gihugu. Nyuma yo gutangira kuyobora, yagiye atangaza mu ruhame ko azica abacuruza ibiyobyabwenge ndetse agashishikariza abaturage kwica ababifata.

Kuva atangiye kuyobora, habarurwa abasiviri bari hagati ya12,000 na 30,000 bikekwa ko biciwe muri iyi ntambara, nk’uko imibare yashyizwe ahagaragara na ICC ibigaragaza.

Nubwo ibi bikorwa bye byateye ubwoba amahanga, yakomeje gukundwa cyane mu gihugu cye mu gihe cyose yamaze ku butegetsi. Kuko ubu umukobwa we, Sara Duterte, ni Visi-Perezida wa Philippines.