Umunsi wa 19 wa shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru watangiye kuwa gatanu tariki 28 Gashyantare, wakomeje kuri uyu wa gatandatu amakipe arimo Kiyovu Siporo , Muhazi United , Bugesera na As Kigali zibona instinzi.
Iyi mikino irakomeza kuri iki cyumweru tariki 2 Werurwe, aho abakeba bakomeye bahora bacungana nabo bafite imikino aho Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 41 izacakirana na Gasogi United yicaye ku mwanya wa munani n’amanota 24.
Hagati ya Rayon Sports na Gasogi United hamaze kuvuka umwuka wo guhangana mu kibuga, kuko mu mikino 12 imaze guhuza aya makipe, Rayon Sports yatsinzemo imikino umunani, naho Gasogi itsindamo ibiri ndetse banganya indi ibiri.
Undi mukino w’ishiraniro uzahuza APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 37 na Police FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 28. Uyu ni umukino benshi bita derby.
Mu mikono ine iheruka guhuza aya makipe muri shampiyona APR FC yatsinzemo imikino itatu banganya umukino umwe.
Iyi mikino, iri buze gusiga impinduka ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda. Ku ruhande rumwe, n’ubwo Rayon Sports irusha mukeba wayo APR amanota ane, yavutye I Huye ikubita agatoki ku kandi. Byongeye kandi, birasaba APR kwirinda gutakaza umukino n’umwe niba ishaka gushyikira no guca kuri Rayon Sports.
Aha rero, Rayon Sports na yo ntiyobewe ko irangaye gato umukeba yahita ayinyuraho akayanikira.
Iyi mikino izaba Rayon Sports idafite rutahizamu igenderaho Fall Gagne umaze kuyitsindira ibitego 11 kuko yavunitse muri weekend ishize akaba ashobora kumara iyi season yose atagarutse mu kibuga.
APR yo ubu ifite abakinnyi bayo bose ndetse n’abari baravanitse batangiye kugaruka.
Hagati aho, kuri uyu wa gatanu tariki 28 Gashyantare, Rutsiro FC yatsinze Vision FC ibitego 2-1.
Naho kuri uyu wa gatandatu, Muhazi United yatsinze Etincelles igitego 1-0, Amagaju atsindwa na Bugesera FC 1-0.
Kiyovu sport itsinda Gorilla FC ibitego 3-1, naho Marine FC itsinda Mukura VS ibitego 3-1.
Umwanditsi: Hirwa Iradukunda Confidente
