Hashize ibyumweru bitanu mu burengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), hibasiwe n’indwara idasanzwe aho imaze guhitana abarenga 50.
Iyo ndwara itaramenyekana neza, ikomeje guteza impagarara mu baturage, aho bajya kwivuza batabasha gusobanurira abaganga neza ibimenyetso byayo.
Ku ruhande rw’abaganga ndetse n’’abashinzwe ubuzima bavuga ko barimo gukora ibishoboka byose kugirango bamenye inkomoko yayo banakumire ko ikwirakwira.
Gusa, kugeza ubu nta buryo bwemewe bwari bwagaragazwa ko bushobora kuvura iyo ndwara,
Icyakora abashinzwe ubuzima basaba abaturage gukurikiza amabwiriza yo kwirinda bagira isuku mu rwego rwo guhashya iki cyorezo.
Aho bavuga ko gahunda yo gukurikirana no gukumira iki kibazo ikomeje, ariko hakiri impungenge z’uko iyo ndwara ishobora gukomeza gukwirakwira mu bindi bice by’iki gihugu.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), bavuze ko iyi ndwara imaze kwandurwa n’abantu 431, aho 53 muri bo bamaze gupfa.
Tarik Jašarević, umuvugizi wa OMS we yabwiye abanyamakuru ko iyi ndwara ije mu minsi mike kandi ko ikomeje guteza inkeke ku buzima bw’abantu muri iki gihugu muri rusange.
Nubwo abashakashatsi n’abaganga bakomeje kugerageza kumenya inkomoko y’iyi ndwara, icyayiteye cyo ntikiramenyekana. Icyakora OMS ikomeje gukorana n’inzego z’ubuzima zo muri iki gihugu kugira ngo bashyirweho ingamba zo gukumira ikwirakwira ryayo ndetse hanafashwe abarwayi.
OMS ivuga ko abaturage bo mu duce twibasiwe basabwa kuba maso, bakirinda guhura bitari ngomwa, naho abagaragaweho n’ibimenyetso bidasanzwe bagahita bashaka ubufasha bw’abaganga mu buryo bwihuse.
Umunsi iyi ndwara yakajije umurego ni kuwa 13 Gashyantare uyu mwaka aho yishe abantu bagera kuri 49 ku munsi umwe muri 419 bari bayanduye.
Serge Ngalebato, umuyobozi w’Ibitaro bya Bikoro n’ikigo gishinzwe gukurikirana ubu burwayi yavuze ko ikibateye ubwoba cyane ari uko, iyi ndwara yica umuntu mu masha 48 kuva agaragaje ibimenyetso. Ikindi kandi ngo ni uko uyanduye yumva ububare kuva ikimufata kugeza apfuye.
Yagize ati “Iyo ndwara igira ingaruka zikomeye kandi mu gihe gito cyane, rero uko yihuta nibyo biteye impungenge.”
Ibimenyetso by’iyo ndwara birimo umuriro mwinshi, kuruka no kuva amaraso imbere mu mubiri.
