Koreya y’Epfo: Umubare w’abavuka wazamutseho ibice 3% mu myaka 9 ishize

Mu bushakashatsi bw’agateganyo bwashyizwe  hanze  n’ubuyobozi bw’igihugu cya Koreya y’Epfo bwagaragaje ko aribwo bwa mbere mu myaka icyenda ishize ikigero cyo kubyara kizamutse mu buryo budasanzwe.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe hanze kuri uyu wa gatatu bwerekanye ko mu 2015, umubare w’ababyara wavuye ku mpuzandengo ya 1.24 wariho, ugera kuri 0.72 mu  2023,  ndetse ukaba warongeye kuzamuka mu 2024 ugera  kuri 0.75.

Kuva mu mwaka wa 2018, Koreya y’Epfo ni cyo gihugu rukumbi mu bigize Umuryango w’Ubukungu n’Ubufatanye mu Iterambere (OECD) gifite igipimo cyo kubyara  kiri munsi ya 1.

Iki gihugu cyagiye gishyiraho ingamba zitandukanye zo gushishikariza urubyiruko gushaka no kugira abana, nyuma y’uko Perezida wahagaritswe, Yoon Suk Yeol, yemeje ko “hari ‘ikibazo cy’igihugu cy’ubwiyongere bw’abaturage’ aho yanatangaje umugambi wo gushyiraho minisiteri nshya izita ku kibazo cyo kutabyara.

Park Hyun-jung, umukozi wa Statistics Korea, aganira n’abanyamakuru yavuze ko zimwe mu mpamvu zatumye abanya Koreya bashishikarira kubyara byaturutse ku mihindukire mu ntekerezo, uko bafata gushaka , ndetse n’ibyorezo bikomeje kwibasira isi.

Yakomekeje avuga ko bigoye kubara uko iyi  imibare yagiye izamuka.

Ati “Biragoye gupima neza uruhare rwa buri kintu mu kwiyongera kw’abana bavuka, ariko ziriya mpamvu nizo  ubwazo   washingiraho ko zabigizemo  uruhare,”,

Ubukwe nka kimwe mu bimenyetso bitera izamuka ryo kubyara muri iki gihugu, bwazamutseho 14.9% mu 2024, buvuye kuri 1.0% bwariho mu 2023.

Iri zamuka mu mibare niryo rya mbere ribayeho kuva mu 1970 iyi mibare  yatangira gutangazwa.

Ibi byo ngo byatewe n’ihinduka ry’imibereho abantu babagamo nyuma y’icyorezo cya COVID 19.

Imibare iheruka yerekanye ko umwaka ushize abantu bapfuye barenze abavutseho 120,000, bikaba ari umwaka wa gatanu wikurikiranya aho umubare w’abaturage ugabanuka mu buryo bukomeye.

Umujyi wa Sejong, ari wo murwa wa politiki, ni wo wonyine mu mijyi minini wagize ubwiyongere bw’abaturage.

Nk’uko bigaragazwa  n’ibipimo by’imibare biheruka. Umubare w’abaturage ba Koreya y’Epfo wari wageze kuri miliyoni 51.83 mu mwaka wa 2020, biteganyijwe ko uzagabanuka ukagera kuri miliyoni 36.22 mu mwaka wa 2072.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.