Aldo Taillieu ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi ukinira n’ikipe ya Lotto Development Team yegukanye agace ko gusiganwa n’igihe “Individual Time Trial” mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda rizwi nka Tour du Rwanda 2025.
Ni irushanwa ryatangiye kuri iki cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025, ni isiganwa ryatangijwe ku mugaragaro na Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame, akaba yari kumwe n’abandi bayobozi barimo Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi “UCI” David Lappartient

Ni ku nshuro ya 17 iri rushwanwa ryakinwaga kuva ryagirwa mpuzamahanaga ndetse rigakinwa ku nshuro ya 8 rishyizwe kuri 2.1.
Abakinnyi 69 bitabiriye iri rushanwa uyu mwaka, batangiye basiganwa n’ibihe, aho buri mukinnyi yasiganwaga n’igihe ku giti cye ku ntera ya Kilometero 4.
Umukinyi w’umunyarwanda Jean-Claude Nzafashwanayo ukinira ikipe ya World Cycling Center niwe watangiye asiganwa n‘igihe nyuma y’umunota umwe akurikirwa n’umukinnyi Zer Abkar DEBAY ikinira ikipe y’igihugu ya Eritrea.
Iri siganwa ryatangiye ku isaha ya 11:30’ ryasoje Saa 12:40’, maze umusore w’imyaka 19 ukomoka mu gihugu cy’ Ububiligi Aldo Taillieu yegukana aka gace akoresheje iminota 3 n’amasegonda 48.

Iri rushanwa mpuzamahanga rizakomeza kuri uyu wa mbere, hakinwa agace ka mbere (ETAPE), aho abasiganwa bazahaguruka I Rukomo mu karere ka Gicumbi basoreze mu karere ka Kayonza ku ntera ya Kilometero 158, akaba ari nako gace karekare muri iyi Tour du Rwanda.
Tour du Rwanda 2025 yitabiriwe n’abakinnyi 69 baturuka mu makipe 14, aho u Rwanda ari rwo rufitemo benshi (14), rugakurikirwa na Eritrea ifite icyenda (9), Ethiopia 8 mu gihe u Bufaransa n’u Bubiligi bufitemo buri cyose abakinnyi batandatu (6).

