Mu Karere ka Muhanga, weekend ifatwa nk’igihe cy’ingenzi cyo kuruhuka no gukora ibyaburiwe umwanya mu minsi y’imibyizi.
Ku wa Gatandatu, ni umwihariko ku batuye aka karere, kuko ari igihe cyo kwishimira ubuzima binyuze mu myidagaduro, ubukwe, isuku mu ngo, ndetse no guhaha.
Ni yo mpamvu abatuye i Muhanga bakoresha uyu munsi mu buryo butandukanye bitewe n’ibyo bakora mu buzima bwa buri munsi.
Nsengiyumva Jean Bosco, umwe mu batuye Muhanga, yagize ati “Ubusanzwe ni umunsi wo gukora isuku, gukemura ibibazo byo mu rugo no gusura inshuti. Iyo ntari mu kazi, niwo mwanya mboneraho gusura umuryango wanjye tugasabana.”
Muri Muhanga, ubukwe ni kimwe mu bintu bigaragara cyane ku wa Gatandatu. Insengero, hoteli n’ahandi hateranira abantu haba huzuye abaje kwishimira abageni babo.
Murekatete Vestine, wari witabiriye ubukwe, yagize ati “Ubukwe bwo muri weekend buraryoha kuko abantu baba bafite umwanya uhagije. Nk’ubu twaje gutaramana n’umuryango nta mpungenge zo gutaha kare kuko ejo ari ku cyumweru.”
Mu ngo nyinshi, kandi, ku wa gatandatu ni umunsi wo gukora isuku. Ababyeyi n’abana bafatanya koza ibikoresho byo mu rugo, gukubura no gusukura imbuga.
Uwimana Béatrice, umwarimu utuye mu murenge wa Nyamabuye, yagize ati “Ni wo mwanya mbona wo gukora isuku no gutegura ibintu byose neza. Mu mibereho yacu, isuku ni ingenzi, kandi weekend idufasha kubona umwanya wo kubikora neza.”
Ni mugihe abanyeshuri biga bacumbikirwa na bo mu mirimo yabo aba ari umunsi baba batambaye impuzankano y’ishuri, bakagira umwanya wo kwitabira isuku ndetse bakanaruhuka.
Hagati aho ariko, Muhawenimana Théoneste, umucuruzi wo mu mujyi wa Muhanga, avuga ko weekend ntaho itandukaniye n’iminsi isanzwe, aho agira ati: “Abakiriya mbona mu mibyizi nibo mbona no muri weekend. Ninjiza amafaranga angana ku buryo ntabona itandukaniro rihambaye. Nk’urugero ntanga ni uko mu minsi isanzwe ninjiza ibihumbi makumyabiri kandi na weekend niyo mbona rero ndumva ntaho bitaniye.”
Uko birin kose, uwa Gatandatu w’i Muhanga ni umwihariko. Abari mu myidagaduro barishima, abari mu bukwe barizihirwa. Uyu munsi uba ari umwanya mwiza wo gusabana, no kwishimira imibereho myiza.
