Umuyobozi w’ingabo za Sudani yavuze ko hagiye gushyirwaho guverinoma y’inzibacyuho mu gihe kitarambiranye, nyuma yo kwigarurira umurwa mukuru, Khartoum, mu ntamabara igisirikare cy’igihugu gihanganyemo n’umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF).
Mu mpera z’iki cyumweru, ingabo za Sudani zongeye kwigarurira uduce two muri uyu mujyi wa Khartoum twahoze dufitwe n’ingabo z’umutwe wa RSF mu byumweru bishize.
Umuyobozi w’ingabo, Gen. Abdel Fattah al-Burhan, yabwiye inama y’abanyapolitiki bashyigikiye ingabo mu mpera z’icyumweru gishize ko azashyiraho guverinoma ya “technocratique” muri iki gihe cy’intambara na minisitiri w’intebe.
Uyu muyobozi yashimangiye ko nta mishyikirano bazagirana na RSF. Impande zombi zimaze imyaka ibiri zirwana mu ntambara yatumye miliyoni 12 ziva mu ngo zabo kandi benshi bicwa n’inzara.
Gen. Burhan yavuze kandi ko hazabaho Itegeko Nshinga rishya mbere yo gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho.
Yagize ati: “Dushobora kuyita leta y’agateganyo, leta y’intambara, ariko ni leta izadufasha kurangiza ibyo dusigaje mu ntego zacu za gisirikare, ari zo gukiza Sudani izi nyeshyamaba.”
Ku cyumweru, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu yahamagariye imiryango mpuzamahanga, cyane cyane Umuryango w’Abibumbye, Umuryango w’ubumwe bw’Afurika, n’Ishyirahamwe ry’Ibihugu by’Abarabu, gushyigikira inzira yatanzwe na Leta nk’ubwumvikane bw’igihugu mu kugarura amahoro n’umutekano no kurangiza imirimo y’inzibacyuho.
Ingabo za Sudani n’ingabo z’umutwe wa RSF zigeze gukorana, gusa igihe kigeze ntizumvikana bituma zitangira urugamba rw’intambara yo guhanganira ubutetsi.
Muri iyi ntambara ikomeje guhitana abantu ibihumbi n’ibihumbi, yatangiye muri Mata 2023 nyuma y’uko Gen Burhan n’umuyobozi wa RSF, Gen Mohamed Hamdan Dagalo batumvikanye ku ishusho y’ubutegetsi ya Sudani y’ahazaza.
Iyi ntambara yateje ingorane zikomeye z’ubutabazi ku isi, nk’uko ibigo mpuzamahanga byita ku butabazi bw’abantu bibivuga.
Ingabo za Sudani na RSF zombi zishinjwa gukora ibikorwa by’ihohotera ku baturage b’inzirakarengane, aho abayobozi bazo bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’Amerika. Byongeye, RSF ishinjwa gukora jenoside mu gace ka Darfur. Gusa izi mbande zombe zihakana ibyo ziregwa.
